Official Account of Rwanda Broadcasting Agency (RBA). Home of @RwandaTV ||@Radiorwanda_RBA || @MagicFM_Rw || @KC2_RW || @MagicSportsTV_ & 5 Community Radios
Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, avuga ko Umusaruro Mbumbe ku muturage wiyongereye uva kuri 784$ mu 2017, ugera ku 1.156 mu mwaka wa 2025, intego ikaba ari ukugera ku 1.369$ mu 2029.
Yabigarutseho ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko, imitwe yombi, ibikorwa bya Guverinoma bijyanye no guteza imbere urwego rw’imari. #RBAAmakuru
📷AMAFOTO 📷
Kuri uyu wa Gatanu, Banki ya Kigali, BK, yahuje abakozi bayo bayifasha kugeza serivisi ku baturage hirya no hino mu Rwanda binyuze muri gahunda ya ‘Agency Banking’, mu nama ngarukamwaka.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yashimiye aba ‘agents’ ku ruhare bagira mu guhagararira Banki no kugeza serivisi ku bakiliya aho bari hose.
Yashimangiye ko BK izakomeza kubashyigikira binyuze muri serivisi zibagenewe n’ibisubizo biborohereza mu kazi kabo, kugira ngo na bo bakomeze gutera imbere. #RBAAmakuru
"Imikino ya mbere ibiri iratwereka ko kujya mu Gikombe cya Afurika bishoboka."
Visi Perezida wa Kabiri wa FERWAFA, Mugisha Richard, yavuze ko Ikipe y'Igihugu "Amavubi" ifite intego yo gutsinda buri mukino mu yo gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027.
Ni nyuma yo gutsinda Cap-Vert ibitego 2-1 na Liberia ibitego 3-1, mu mikino ya mbere mu y'Itsinda K, inahuriyemo na Mali. #RBASports
Kuri uyu wa Gatanu i Madrid muri Espagne, Ambasaderi Christine Nkulikiyinka yashyikirije Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’Ubutwererane y'iki gihugu, kopi z’impapuro zimwemerera guhagararirayo u Rwanda.
Ni ubwa mbere u Rwanda rugize uruhagarariye mu Bwami bwa Espagne. #RBAAmakuru
📽️AMASHUSHO📽️
Abakunzi b’Amavubi bakiranye urugwiro abakinnyi n'abaherekeje Ikipe y'Igihugu y’u Rwanda, yageze i Kigali kuri uyu wa Gatanu nyuma y'urugendo ruva mu Mujyi wa Praia muri Cap-Vert, aho bavuye tariki ya 29 Nzeri 2026.
Amavubi yahagurutse muri Cap-Vert nyuma yo gutsinda iki gihugu ibitego 2-1, mu mukino wa kabiri wo mu Itsinda K mu gushaka Itike y'Igikombe cya Afurika cya 2027. #RBASports
📹: Rugangura Axel
📽️AMASHUSHO📽️
Perezida Paul Kagame yasabye Senateri Gasamagera Wellars na Depite Ben Niyonshuti barahiriye inshingano zo kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, kuzuzuza neza inshingano zabo no gukorera abaturage. #RBAAmakuru
📽️AMASHUSHO📽️
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yakiriye indahiro za Senateri Gasamagera Wellars na Depite Ben Niyonshuti binjiye mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.
Amb. Gasamagera yatowe nk’Umusenateri uhagarariye Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki mu gihe Ben Niyonshuti yatorewe guhagararira urubyiruko mu Mutwe w’Abadepite. #RBAAmakuru
🚨MURARARITSWE🚨
Kuri uyu wa Gatanu, Perezida wa Repubulika Paul Kagame arakira indahiro ya Senateri Gasamagera Wellars na Depite Niyonshuti Ben.
Ntimucikwe n'uyu muhango utambuka ku bitangazamakuru bya RBA mu kanya katarambiranye. #RBAAmakuru#RBAHafiYawe
➡️ https://t.co/ghEFKWkqB4