UBUVUGIZI
=========
@KabagambeI ibi birashoboka ko byaba biri kubera i Ruhande!
Ngo naho ubucucike bwarahageze? Iyo bari kwiga gucana amatara ni kirazira!
Igihunyira nicyo kireba nijoro gusa niko umwarimu wanyigishije Biology yambwiye,...
@Uni_Rwanda@Rwanda_Edu@PrimatureRwanda
UBUREZI
=======
Kigali: Kuri uyu wa Gatatu, ababyeyi bagera kuri 20 na bamwe mu bakoze ikizamini gisoza amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2025/2026, bazindukiye ku cyicaro gikuru cy'ikigo cy'igihugu gishinzwe ibizamini n'ubugenzuzi bw'amashuri @NESA_Rwanda , kugira ngo basobabuze impamvu zashingiweho hemezwa ko abana bamwe bakopejwe amanota yabo ntasohoke, mu gihe hari abo bakoreye hamwe bo ayabo yasohotse, icyo bo bita akarengane gikomeje no kubagiraho ingaruka. [@TV1Rwanda]
@Rwanda_Edu@JoNsengimana
Ruvuyanga yasezeye muri RBA
========================
Umunyamakuru w’Imikino mu Rwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), Nkurunziza Emmanuel uzwi nka Ruvuyanga, yatangaje ko yasezeye kuri aka kazi yari amazeho imyaka umunani.
Ruvuyanga yabitangaje abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yashimiye abamubaye hafi mu rugendo rwe rw’itangazamakuru, avuga ko igihe kigeze cyo gutangira indi ntambwe mu buzima bwe.
Yagize ati “Ndamenyesha abakunzi banjye ndetse n’Abanyarwanda muri rusange ko namaze gusezera mu Kigo cy’lgihugu cy’Itangazamakuru (RBA) nk’umukozi wari uhamaze imyaka umunani.”
“Ndashimira ubuyobozi bwa RBA ko bwandeze neza nkakura muri uyu mwuga, none mbaye umugabo wifatira icyemezo nk’iki kandi mu gihe gikwiye.”
“Ndashimira kandi abo twakoranaga mu Rubuga rw’Imikino kuko twakoranye neza, aho twagonganye byabaga ari akazi cyangwa gushaka imibereho, muzabimbabarire. Ndasoza menyesha Abanyarwanda ko aho nzakomereza muzahamenya mu bihe biri imbere.”
Uyu munyamakuru ni umwe mu bari bakunzwe cyane kuri Radio Rwanda, by’umwihariko mu kogeza imikino y’umupira w’amaguru.
Ku rundi ruhande, bivugwa ko yasezeye nyuma yo kubwirwa n’ubuyobozi bwa RBA ko agomba kujya gukorera kuri Radiyo Nyagatare, ndetse yahawe ibaruwa ku wa 22 Nzeri 2026.
Iby’uyu munyamakuru, hari ababihuza ni uko aheruka kwirekura kuri micro za Radio Rwanda akavuga ko ari “umunyamakuru wegamiye kuri APR FC”, ibyanenzwe na benshi bagaragaje ko bitajyanye n’amahame y’itangazamakuru aho abarikora batagomba kubogama no kugaragaza uruhande bariho.
IGIHE yagerageje kuvugana na Ruvuyanga, ariko ntiyaboneka kuri telefoni ye ngendanwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.