Ingingo 10 my personal opinions ibitecyerezo byanjye kuri concert yo gutanga ibihembo bya Trace music. 🇷🇼🎶
1. Amashyi ku Rwanda vrema ukuntu ibintu byari biteguye ntawatecyerezako byabereye muri Africa. Protocol nziza, lighting ya fresh, sound nziza to be honest u Rwanda rwabiteguye neza kuri maximum level.
2. Burnaboy yimwe award ebyiri nkana bitewe nuko yabasuzuguye ntaze muri ibi Birori. Ni ibintu byari obvious iyo aza igihembo atari gutwara ni icyi ndirimbo yumwaka muri category yarimo zose.
3. Melody fata Abonema muri gym ya mbere mu Rwanda. Niba ushaka kuba umusani wa standard ikomeye ni ingenzi kwita ku mubiri wawe cyane ukaba uri fit. Bruce ntabwo bigukundira Gutsapa bya gisani akenshi wambara ama Big Tshirt kubera ikibazo cyo kubyibuha. Ikindi nta stamina ufite kuri stage byose bituruka ku miterere yumubiri byaba byiza utangiye gukubita gym. It'll help you alot.
4. Amashyi kuri Tanzania na RDC vrema nibyo bihugu byaserukiye aka karere kd banafite industry zumuziki nziza zikomeye. Fally na Diamond hats off to you.
5. Uncle austin ari mu banyamakuru bacye inaha wakwizera kuri level iri International. Kabisa icyongereza Cyiza , ijwi ryiza nukuri yakoze neza cyane.
6. Ntabwo abasani bacu baraba aba entertainer ; Abo gushimisha abantu muri concert. Usanga aza atita cyane ku gususurutsa abantu nyine kuza gutuma audience isimbuka. Nijoro Melody yari hasi. Urebye nkibintu Gapfizi yakoze, Rutshelle cg Davido ubonako tugifite urugendo.
7. Respect Melody. Currently navugako ariwe musani uyoboye inaha. Niwe muhanzi wo mu RWANDA niyo bitabera inaha washoboraga kugira category ahatanamo.
8. Kigali boss babes nukuri iriya ni coup bakubise izindi slay zose. Basobanukiwe iyi game. Event nini yose isigaye ibera inaha baba bafitemo akaboko. Wowe ushobora kureba umwanya muto baraye bahawe ukabipinga gusa man iriya ni platform ikomeye. Kd Wibuke batanze award zari zitegerejwe cyane. Uko byagenda kose birabafasha kwagura connexion nabandi bantu.
9. Element reka isoni. Ele arashaka kuba umusani Ariko aracyari shy ntabwo yirekura uba ubona yitinye. Wagakwiye kuba proud ukaba sharp muri public. Otherwise ba producer gusa.
10. Diamond yaciye impaka. Numwami wa live performance. Afite byose bituma uryoherwa : Stamina, style yambaye zidasanzwe nuburyo azi guhitamo ingoma aribukore. Nka Why yayiririmbye kuko yari I Kigali ahari public nini izi iriya ndirimbo. Enjoy ni hit muri aka karere benshi bari bayizi. Muri macye performance ye yari 10/10.
End!
Nawe washyiraho idea yawe... 🇷🇼🎶