Birashyushye! Amarushanwa ku Kinyarwanda, umuco n'umurage mu mashuri yisumbuye ageze ku cyiciro cyo ku rwego rw'Igihugu.
Ni iyihe Ntara iza kwegukana iri rushanwa?
Dore amashuri ahagarariye Intara ku rwego rw'Igihugu:
1⃣ Ecole Secondaire Bumbogo yo mu Karere ka @Gasabo_District ihagarariye @CityofKigali
2⃣ TTC Kabarore yo mu Karere ka @GatsiboDistrict ihagarariye @RwandaEast
3⃣ Ecole secondaire Mubuga yo mu Karere ka @KarongiDistr ihagarariye @RwandaWest
4⃣ Ecole des Sciences de Musanze yo mu Karere ka @MusanzeDistrict ihagarariye @RwandaNorth
5⃣ G.S Remera Rukoma yo mu Karere ka @Kamonyi ihagarariye @RwandaSouth
Aya marushanwa ku rwego rw'Igihugu arabera muri Lycée de Kigali.
Guhera mu mwaka wa 2018, u Rwanda rwatangiye kwifatanya n’ibindi bihugu kuzirikana inyandiko, muri uyu mwaka wa 2026, kuzirikana inyandiko mu Rwanda bikozwe ku nshuro ya 9.
Icyumweru Mpuzamahanga cyahariwe Kuzirikana Inyandiko muri uyu mwaka wa 2026 gifite insanganyamatsiko igira iti:"Tubungabunge inyandiko, dusigasire amateka yacu."
#Inyandiko2026 #IAW2026
��️Ubu nawe wasura Serivisi z'Ishyinguranyandiko y'Igihugu aho waba uri hose unyuze aha: 👉https://t.co/638gYMAYRt
💠Ushobora no kugera aho iyi Serivisi ikorera ku Kacyiru mu nyubako ikoreramo #MINUBUMWE.
Uyu munsi, #IntekoyUmuco ku bufatanye na Komisiyo y’Igihugu y’u Rwanda ikorana na UNESCO (@UNESCO_rwanda), yagiranye inama nyunguranabitekerezo n’abafite aho bahurira n’umurage uri mu nyandiko, mu majwi no mu mashusho (Documentary Heritage) mu rwego rwo kurebera hamwe uko ubungabunzwe no gutegura urutonde rw’uwakwandikwa ku rwego rw’Igihugu na mpuzamahanga.
#UmucoWacu
Gahunda yo gusura ingoro z'umurage ku buntu irakomeje!
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro z'Umurage ku isi, uyu munsi ku wa 18/05/2026 guhera saa tatu za mu gitondo (9h00') kugera saa kumi n'imwe z'umugoroba (17h00'), ingoro z'umurage zose zirasurwa ku buntu.
Nawe wicikanwa n'aya mahirwe!
Rwanda is closely monitoring the Ebola outbreak in the DRC.
There is currently no case of Ebola in Rwanda.
Preventive measures and heightened surveillance remain in place to protect the safety of People of Rwanda.
Mu rwego rwo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w'Ingoro z'Umurage 2026, kuri uyu wa Mbere tariki ya 18/05/2026 ingoro z'umurage zose zizafungirira imiryango abazigana bose kandi ku buntu.
Ntucikwe na X Space izaganirirwamo ibiteganyijwe mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Ingoro z'Umurage ndetse n'amakuru ajyanye na zo muri rusange, izanyura ku rubuga rwa X rwa @oswaki.
Ni kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 16/05/2026 guhera saa 19h30.
Today marks the launch of #TheMuseumsLab 2026 programme! The Rwanda Cultural Heritage Academy is proud to collaborate with the Museum für Naturkunde Berlin and other esteemed partners to deliver this dynamic initiative. The programme brings together museum and heritage professionals from across Africa and Europe to exchange knowledge, share experiences, and foster meaningful collaboration.
Join us today as we Kick-Off TheMuseumsLab 2026.
📅 6 May | 5 PM CEST
🔗 YouTube Livestream: https://t.co/MaXMiBDhcH
What is a 21st century museum and how can it be relevant as a platform to produce and share knowledge and history? How can museums be safe places empowering the communities they serve? How can museum leaders inspire their staff and the audience at large? Can we allow ourselves the right to fail, while considering that a museum is a place to experiment, listen and learn?
A keynote conversation will reflect on how museums and memorials shape collective memory and future possibilities, while engaging with contested histories and more inclusive practices.
Holding the Past – Shaping the Future – A conversation with:
→ Assumpta Mugiraneza
Director & Co-founder of Iriba Center for Multimedia Heritage & Member of #TheMuseumsLab International Academic Committee
→ N'Goné Fall
Independent Curator
Moderation:
→ Ssebuyungo Christopher
Conservator at Uganda National Museum & TheMuseumsLab Alumnus
We’re excited to begin this new edition together and look forward to welcoming you online.
Ibikorwa by'ubukangurambaga bunyuze mu buryo bw'amarushanwa ku Kinyarwanda, umuco n'umurage mu mashuri yisumbuye byakomereje mu Rwunge rw'Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Jerome mu Karere ka @GakenkeDistrict byitabiriwe n'ubuyobozi bw'iri shuri n'abanyeshuri 1000 baryigamo.
Iki gikorwa cyasize hatoranyijwe abanyeshuri bane (4) bahize abandi mu gusubiza neza ibibazo babajijwe ku mikoreshereze inoze y'ururimi rw'Ikinyarwanda, umuco n'umurage ndetse akaba ari na bo bazahagararira iri shuri mu marushanwa nk'aya ku rwego rw'Intara.
#TunozeIkinyarwanda