Visi Perezida wa Kabiri wa Rwanda National Congress (RNC) muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ntwali Cédric n’Umunyamabanga Mukuru wungirije, Serge Ndayizeye, bitandukanyije na bagenzi babo bayoboranaga ku rwego rw’igihugu, babashinja kuba barananiwe kubungabunga ubumwe bw’abayoboke no gukora ibihabanye n’amahameremezo n’indangagaciro zayo. Ibi bibaye nyuma y’iminsi muri RNC umwiryane ukomeje kuzamuka umunsi ku wundi.
✍🏼 @DoNtabareshya
Inkuru irambuye ⤵️🔗
https://t.co/xx35Xxqv2p
Eh! Iyi nkuru ko ishamaje!
Ikaze i Gahanga ku ‘butaka butagatifu’, agace kitezweho kuba igicumbi cy’ubucuruzi no guhanga ibishya (Amafoto)
Iyo urebye uko imyaka igenda ihita indi igataha, ubona ko ibice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali bigenda bihinduka haba mu guturwa n’abantu benshi, ibikorwaremezo byiyongera n’ibindi bigaragaza impinduka mu iterambere.
Gahanga nayo ni hamwe mu hantu hagaragaza impinduka mu iterambere ry’imiturire. Mbere ya 2010 wasangaga Gahanga hatuwe n’abantu bake biganjemo abahavukiye ariko uko imyaka yagiye ihita, hasa naho habaye umujyi mwiza wo guturwa n’abifite.
I Gahanga hari agace kitwa “Ku butaka butagatifu” kari kuzamukaho inyubako nyinshi mu buryo budasanzwe. Abantu benshi batahaherutse biragoye ko bakeka ko ahahoze ari ibihuru, ubu hari inyubako zigezweho.
Ibyo byatumye utugari tumwe tw’uyu murenge uyoborwa na Rwikangura Jean, dutangira kuyobokwa na benshi ndetse imiturire yatwo itangira guhinduka bigaragarira buri wese.
Umurenge wa Gahanga ni umwe mu mirenge 10 igize Akarere ka Kicukiro, ugizwe n’utugari dutandatu ari two Rwabutenge, Murinja, Kagasa, Nunga, Gahanga na Karembure.
Ukirenga kuri gare ya Nyanza ya Kicukiro werekeza i Gahanga, usanganirwa n’akayaga keza k’amahumbezi kava ku biti bikihagaragara, inyubako ziri kuzamurwa umunsi ku wundi ndetse n’ibibanza byiza bikeneye kubakwamo.
Uyu murenge uri guturwamo mu buryo ...
KOMEREZA KURI IYO LINK 👇
https://t.co/19RhwHS27W
Polisi y'Igihugu yakoze impinduka ku mpuzankano z'Abapolisi aho ibendera ry'igihugu ryabaga ku myenda y'akazi rizaba ryijimye, mu gihe ku myambaro y'ibirori rizakomeza kuba irisanzwe.
Ni impinduka zatangiye gukurikizwa kuri uyu wa 27 Gicurasi 2026.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2024/2025 yerekanye ko umutungo n’imari bya Leta bigeze kuri miliyari 22.000 Frw.
✍🏼 @DoNtabareshya
Soma inkuru irambuye ⤵️🔗
https://t.co/1b2HSaY3Eu
Today at Unity Stadium in Kintélé, President Kagame joined Heads of State and other leaders from across the African continent for the inauguration ceremony of President Denis Sassou Nguesso @SassouNGuesso_ of the Republic of Congo who begins a new five-year mandate.
🚨𝐀𝐌𝐀𝐊𝐔𝐑𝐔 𝐌𝐀𝐒𝐇𝐘𝐀🚨
Ikoreshwa ry'Ikoranabuhanga ryatumye urubanza rwa Shema Arnaud De Bosscher uzwi nka Dj Toxxyk, rukomereza mu muhezo.
Iri buranisha ry'urubanza mu mizi ni ryo rimenyekaniramo icyifuzo cy'Ubushinjacyaha ku gihano Dj Toxxyk ashobora guhabwa.
Urukiko rw'Ibanze rwa Nyarugenge rwategetse ko abari mu cyumba cy'iburanisha basohoka, hagasigara abanyamategeko bari bafite link bifashisha baburana urubanza.
Minisitiri Dr. Bizimana yasabye kandi urubyiruko kwirinda imvugo z’urwango zikigaragara mu banyapolitiki babi babaswe na politiki mbi yimakaza urwango n’irondabwoko.
Ati “Imvugo z’urwango rukiri mu banyapolitiki babi ba kera, bakuriye mu irondabwoko ryemezaga ko igihugu atari icy’Abanyarwanda bose akaba ari na ryo bakoresha muri politiki yabo. Irondabwoko ryabyariye benshi muri bo urwango rukibakurikiranye na n’ubu.”