🔥 The Diamond Platnumz Experience is set to be an experience like NO OTHER🔥
Just imagine Diamond Platnumz and Bruce Melodie sharing ONE stage🤯
Hope y’all already have your tickets🎟️
📅 This Saturday, 29 August 2026
🔥 The Diamond Platnumz Experience is set to be an experience like NO OTHER🔥
Just imagine Diamond Platnumz and Bruce Melodie sharing ONE stage🤯
Hope y’all already have your tickets🎟️
📅 This Saturday, 29 August 2026
Nk’uko biyita ‘Batatu ku rugamba’ baserutse koko ari batatu Niyibikora Safi [Safi Madiba], Nshimiyimana Muhammed [Nizzo Kaboss] ndetse na Manzi James [Humbe Jizzo].
Binjiriye mu ndirimbo ‘Barahurura’ ifite ubutumwa bw’uko iyo bashwanye, abantu bahurura.
#MTNIwacuMuzika2026
Umuhanzi @davisd_shineboy wageze ku rubyiniro aherekejwe n’umusore umwunganira mu gushyushya abantu mu ndirimbo ‘Biryogo’ iri mu zo uyu muhanzi yahereyeho zakanyujijeho.
N’izindi ndirimbo ze zirimo ‘Ifarashi zatumye ab’i Rubavu bitabiriye, basusuruka.
#MTNIwacuMuzika2026
Abitabiriye #MTNIwacuMuzika Festival 2026, bagize amahirwe yo kwihera amaso itangizwa rya ‘MoFaya’.
Ni gahunda nshya ya MTN Rwanda na BPR Bank yo gufasha Abanyarwanda kwizigamira, kwiguriza, kubikuza no kwishyura.
Ubu nawe wakanda *182*5*6# ukagerwaho n’ibyiza bya #MoFaya
Umuraperi Bushali yaageze ku rubyiniro aherekejwe na mugenzi we, Kankadem babana muri Kinyatrap.
Binjiriye ku ndirimbo ‘Kamwe na Meterese ya Bushali na Yampano.
#MTNIwacuMuzika2026
Umuraperi @KivumbiKing , warugeze ku rubyiniro yinjirira ku ndirimbo ‘Hanze’ iri mu ze zikundwa n’abiganjemo urubyiruko.
Kivumbi King waserutse mu myambaro y’Intore aho yari yambaye umugara, umwitero ndetse afite n’icumu.
#MTNIwacuMuzika2026
Umuhanzikazi @MarinaDeborah1 yari ageze ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Paje’ ayiririmba mu buryo bw’umwimerere.
Nk’uko byagenze i Huye na Musanze muri ibi bitaramonyongeye gufatanya na Dj Phil Peter baririmbana ‘Bimpane #MTNIwacuMuzika2026
Abagize Itsinda rya Symphony Band bari ku rubyiniro, aho bari gucurangira abahanzi bose baza kuririmba muri iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026, i Rubavu. Symphony Band kandi iri kumwe n’abunganira abahanzi mu majwi, Big Recho na Favor #MTNIwacuMuzika2026
Umuhanzi David Rubangura uzwi nka @ross_kana_ yari ageze ku rubyiniro yinjirira ku ndirimbo ‘Fou de toi’ yahuriyemo na Bruce Melodie ndetse na Element Eleéeh.
Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ,i Rubavu bose atera bakamwikiriza.
#MTNIwacuMuzika2026
Umuhanzi @AMALONHKP yari ageze ku rubyiniro mu ndirimbo ‘Impanga, Delira n’iyitwa Impunzi.
Amalon wanyuzagamo akabwira ab’i Rubavu ko yishimiye kubataramira mu gitaramo gisoza MTN Iwacu Muzika Festival 2026, yababwiye ko ari aba mbere.
#MTNIwacuMuzika2026
Abashyushyarugamba Ntakirutimana Halifa uzwi nka @MBuryohe ndetse na Uwamwezi Daphine uzwi nka MC Bianca, bari bageze ku rubyiniro muri Stade Umuganda, batangiye gushyushya ibihumbi by’abamaze kuhagera muri iki gitaramo cya MTN Iwacu Muzika Festival 2026.
Muri gahunda y’ibitaramo bya MTN Iwacu Muzika Festival yo guha umwanya abahanzi bafite impano by’umwihariko mu gace ibi bitaramo biba byabereyemo, Josskid ni we uherutse kwegukana Igihembo cy’Umuhanzi mwiza w’umwaka muri Rubavu Music Awards 2026. #MTNIwacuMuzika2026