Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, yasabye abakozi bayo gukorera mu rugo guhera kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024.
Ni ingamba zafashwe mu kwirinda icyorezo cya Marburg cyatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima.
Ambasade yatangaje ko serivisi zose zasabaga ko abantu bahura n’abakozi bayo zibaye zihagaze zirimo izihabwa abafite ubwenegihugu bwa Amerika n’ibazwa rijyanye no kubona visa (Interviews).
Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface, yavuze ko guhabwa uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka za ‘automatique’ bizatangira mu gihe kitarenze amezi abiri, gusa ashimangira ko nta mpinduka nyinshi ziteganyijwe mu bizamini.
✍︎@LeonidasLucky1
https://t.co/kvfM8ZOT65