Top Tweets for #haruguru
⚠️UBISOMA ABYITONDERE: Ubwo umwami Ahabu yari ahangayikishijwe bikomeye no kwigarurira ubutaka bw’abaturage be ababeshya ko ari kurinda ubusugire bw’igihugu no guharanira iterambere, umugore we Yezebeli, yari ahugiye mu gushyiraho itsinda ry’abagabo b’ibigoryi ryari rishinzwe gushinja ibinyoma uwo ariwe wese wageragezaga guharanira uburenganzira bwe kumutungo, agashyirwa kumarembo y’umudugudu akicishwa amabuye cyangwa agakurubanwa na rubanda rwari rwariyise urw’Umwami agashyirwa munzu y’imbohe.
Muri icyo gihe kandi, hari umugabo witwaga Naboti wari ufite isambu yarazwe n’abasekuruza be yari yarahinzemo Uruzabibu, yifuzwaga n’Umwami Ahabu. Wenda tubigereranyije n’iby’iki gihe, twavuga ko bijya gusa nibyabaye kuri Ihorahabona Jean de Dieu na bagenzi be baharaniraga ko umutungo wabo batawamburwa ngo ushyirwe mu maboko y’abanyamahanga, bikarangira bashimuswe n’itsinda rijya gusa neza nka ririya twavuze haruguru rya Yezebeli wari umugore w’Umwami Ahabu.
Mugihe ibyo byose byabaga, abaturage bari barazahajwe n’ubukene kuburyo buri wese yari asigaye atunzwe n’ubwenge karemano. Hari haradutse andi matsinda yabarusahurira munduru, yizezaga abaturage ibitangaza akabakoreraho ubufindo agamije kwinezeza, kuriganya no kurangaza abaturage ntibamenye ibikorerwa i bwami, bagasigira ayo matsinda umusaruro w’ibihingwa babaga barajugunyiwe n’abiru b’ i bwami.
None uyu munsi muri 2026 kubw’ubukene bwugarije urubyiruko rw’u Rwanda, hadutse itsinda rikorera kumbuga nkoranyambaga ry’abagabo basa nk’abafitanye isano nabo bagabo b’ibigoryi bavuzwe hejuru, bari gushukisha amadolari ijana urubyiruko rw’abanyarwandakazi bagamije kubatesha agaciro bakajya kwiyandagaza kuri TikTok bakiyerekana uko baremwe bagahabwa urw’amenyo nabo badafite icyo bahomba, ibintu ntekereza ko bifite ingaruka kubabikoreshwa mugihe kizaza, zidashobora gupfa kugaragara ubu. Nimumfashe tubyamagane.
Nkuko bigaragara muri bibiliya, 1 Abami 21:1-29, inkuru y’Umwami Ahabu irangira ivuga ko amaze gushukwa n’umugore we akambura Naboti gakondo ye n’ubuzima bwe, abahanuzi be b’ibinyoma bamugiriye inama yo gutera i Ramoti y’i Galeyadi, aho yaguye amaraso ye akarigatwa n’imbwa nkuko Uwiteka yari yarabisezeranyije abamwizera.
#Ijambory_Umunsi: UMUGANURA
Mbifurije umunsi mwiza w'#Umuganura2024 twibukiranya Inzira y'Umuganura:
INZIRA Y'UMUGANURA
Umuganura uturuka muri Kanama
Uturukijwe no kwa Myaka
Ari bo bo kwa Musana
Bakaza kwaka amasuka
5 Bakabwira Umutsobe ubatwara
Akaza n'ibwami
Umwam akicara ikambere
Ari kwa Se cyangwa kwa Sekuru
Akicara mu kirambi
10 Ku ntebe y'inteko
Umutsobe akazana amasuka
Akwikiye mu nti z'imyifuzo
Y'amaberuka atarakora hasi
Ahambiriye mu kirago.
15 Maze umutsobe akayahambura
Umwami akayenda
Akayafatira imbere ye
Akayahereza Umutsobe
Ati genda uhinge weze.
20 Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago
Akayasohokana mu nzu
Yagera ku karubanda
Akayaha ubonetse wese
Akagenda ubwo.
25 Yagera iwabo i Bumbogo
Ingoma zikayasanganirana impundu
Bagacanira ngo amasuka yaje!
Abo kwa Musana rero
Bakajya mu nkuka bakabiba
30 Bagasubya imbuto bukeye
Nuko bagahinga
Ubwo ni mu Nzeri
Bakabibana n'uburo
Mu kwezi kwa Mutarama
35 Amasaka aba yeze
Maze mu myijima yakwo
Umurorana ukaza
Amasaka mu nshuro y'agakangara
Harimo uturo duke
40 Bikaza i Kambere
Umutsobe agatereka mu nzugi
Umwami akaza gusohoka
Bagaheza abari mu nzu bose
Umwami akicara ku ntebe
45 Umutsobe akamuhereza ya nkangara
Umwami akayikora
Umugabekazi akayikora
Bakayijyana mu nzu
Yo mu gikari yiherereye.
50 Bakazana urusyo bagasya
Ifu yaboneka bakarika
Bakavuga mu byibo bibiri
By'ingore bitoya
Bukira bagatumiza mu Nyubahiro
55 Bakazana amata mu nkongoro z'imirinzi
Bikaza i Kambere
Bagaheza abatari abiru
Umwami akarora
Akagira kane
60 N'umugore we w'Umwega
Utari mu mugongo
Akarora akagira kane
Twa twibo bakadushyira mu gicuba
Bagatereka ku musego
65 Inyuma ya Nyarushara
Bukira Umwami akakira.
Umuhutu w'Iintarindwa
Agahengera ingoma zitarabambura
Agatindura cya gicuba
70 Akijyanira umutsima akirira
Bikaba aho
Ukwezi kukajya gushira
Bakabariranya n'igihe
Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera.
75 Bakajya guhagurutsa igitenga
Akaza uwo kwa Musana
Akabwira Umutsobe
Ati nje kwenda igitenga
Bati ni uko.
80 Umutsobe akabivuga ibwami
Bakareba umukobwa wo mu Bega
Akajya kwa Cyirima
Bakazana amavuta y'inturire
Wa mugeni wo mu Bega
85 Akenda ya mavuta
Akayabumbira mu ndiba y'igitenga
Akagiha umuhutu akagisohokana
No mu rugo Umwami arimo
Ari kwa Se ari kwa Sekuru
90 Ntibagombera aherewe
Umwami akicara mu kirambi
Ku ntebe y'inteko
Iserereyeho intama
Yerejwe akiri umututsi
95 N'aho yimiye
Kuko iyo yimye
Atongera kwambara intama
Yambara inka gusa
Bakakimushyira imbere.
100 Akagifata ku rugara rwacyo
Afatanije n'Umutsobe
N'uwo kwa Musana
Umutsobe akakibanzamo umutwe
Hanyuma akagihereza uwo kwa Musana.
105 Na we akagishyiramo umutwe
Bakirenza ku nzugi
Bakagiha umuhutu ubonetse wese
Maze akakiremerwa
Ubwo impundu zigacura
110 Abaja bakagiherekeza
Ku mpundu nsa nta ngoma
Kikagenda ubudasibira
Ntikirare mu kiraro cy'Umutsobe
Gihaguruka ubwo kigenda.
115 Aho kiraye hose
N'aho kinyuze ku gasozi
Bakagiha impundu
Kikambuka uruzi
Kigasanga barageze
120 Imigerwa myinshi
Ingoma n'impundu
Bikagisanganira mu Bumbogo
Bakakigera uwo minsi kikuzura
Imigerwa bakayicuranura.
125 Kigahindukira uwo minsi
Bavuza impund inzira yose
Abambogo bambura
Bakubita Rubanda
Bakaza barara ku bwoko bwiza
130 Ku Bagesera no ku Bazigaba
Aho kiraye bakazimana
Utazimanye bakarusenya
Ndetse bahura n'amakoro
Ajya ibwami
135 Cyangwa ingemu z'abatware
Bakabyambura ntibiregerwe
Kikarara ku Mutsobe
Kigasanga barasigaye batora abakwe
Uwatahaga akarorera.
140 Abatware bagatumira amata bose
Ibicuba by'ibwami bigatindwa
Cyagera ku Mutsobe
Ingoma yabo yo ku kirari ikagisanganira
Bakarara aho.
145 Mu gitondo akazana ikimasa
Akazimana Abambogo
Ingoma z'imivugo z'ibwami
Zikaza ku kiraro
Zikimara kubambura
150 Zahagera zikavuga
Kigahaguruka ku manywa hakeye
Ubwo amavuta y'inturire
Bakayashyira mu kidakombwa
Bakagishyira mu njishi y'igisabo
155 N'urugata rw'ibikangaga by'ibishikurano
Amavuta aba yuzuye abumbiriye
Akajya kwa Cyirima
Akaba ari ho [bayakorera]
Agaterekwa mu gicuba
160 Umuganura ugahaguruka
Abahungu bambaye impu
Ab'abakwe bagisanze ku Mutsobe
Umugeni wo mu Bega
N'uwo mu Batsobe
165 Bari kwa Cyirima
Ingoma bakazishyira mu ngobyi zigahekwa
Uko zisumbana
Wa mugeni wo mu Bega
Agahekwa azikurikiye.
170 N'uw'Umutsobe agataho
Na cya gicuba kigataho
Bikaza no ku Karubanda
Ingoma igahura n'Umuganura
Bakazana amaboko ya Karinga
175 Bakazana n'ay'Umuganura
Bakabisanganya bigakorana
Karinga igahita
N'izindi ngabe
Ingoma zikavunura.
180 Zikajya mu rugo Umwam arimo
Na za ngobyi z'abageni
Cya gicuba kigasigara ku Karubanda
Kigakurikira insyo
Zavuye ku Mutsobe
185 N intango z 'i Buhanga ebyiri
Zigakurikira cya gicuba n'umwuko
Ingobyi z'abageni
Bakazururukiriza mu nkike ikambere
Umwama agaherezwa Inyundo n'Ubushingo
190 Akicara mu muryango
Ku ntebe y'inteko
Akambara inganji
Umuheto ukamujya imbere
Akaramutswa akambara igikondo
195 Ingabe zigataha
Zigaherezwa ateyeho ibihubi
Zikajya ku ruhimbi
Umuganura ugataha
Yambaye inyonga z'umuganura mu nda
200 N igikondo n'ishyira
Umuganura wajya kugera
Ku nkingi ya kanangazi
Bakareba uwo kwa Myaka
Agashyira injishi ku mutwe
205 [Agashyir igitenga ku mutwe ]
Agatirimuka ku nkombe [y'igitabo] akavamo
Bakagitereka imbere y'Umwami
Bakazana Rugina
N'iy'ubuki yo kwa Myaka
210 Bagasuka mu ruho runini
Bagarura mu kabindi
Umutsobe agapfukama inyuma yacyo
Umwam atetse imbere yacyo
Bakagisokoza bombi.
215 Bakazana ibyibo bine by'ingore
Umwama akabishyirishamo amashyi
Adaha mu gitenga
Afatanije n'Umutsobe
Bakabyuzuza uko ari bine.
220 Igitenga kikajya haruguru
Mu ruhimbi hino y'ingoma
Bagatera ah'inshyi ebyiri
Bagasya berekeje mu ruhimbi
Bakazana Rugina.
225 Umwami n'Umutsobe bakayibyirura
Bakagira kane
Umwama akayisogongera
Bakayitera ku musego
Uwo mu Ntarindwa akajya hanze
230 Akazana amashyiga
Agashyigikira ageraho inkono
Byatungana Umwama akaza
Bakazana imirembe n'ishyoza
Bagafatira mu mutwe wa rwa ruho
235 Bagasuka amazi muri rwa ruho
Umwami agapfukama
Imbere ya ya nkono
Agasukamo ya mazi
Rimwe kabiri gatatu kane gatanu
240 Gatandatu karindwi
Umunana icyenda
Akarundura atyo
Nyina akaza
Akagenza atyo
245 N'umugore w'Umwami
N'Umutsobe
N'uwo kwa Musana
Bakazana inkwi z'imirama
Umuntu wese agacanira
Iburyo bw'iyo nkono
250 Yamara gushya bagaturira
Umwama akaza n'imbere yayo
Akayikomera mu mashyi apfukamye
Yarangiza agahaguruka
Nyina akagira atyo
255 N'umugore we
N'Umutsobe
N'uwo kwa Mumbogo
Bikitwa ngo ireze
Bakazana bya byibo
260 Byuzuye ifu uko ari bine
Umuja akadahanura
Umwami agafatanya n'Umugore n'Umutsobe
Bagaturira bakagira kane
Umugore akaza akayirangirizamo
265 Bagafatanya bose kandi
Bagashyiramo umwuko
Barangiza bagahaguruka
Bagahereza umuja akavuga
Umuja yamara guhisha
270 Umugore w'Umwam agahaguruka agahakura
Akabanza mu cyibo cy'Umwami
Bagahakura bakacyuzuza
Bakakireka
Bagahakurira no mu bindi
275 Bajya kurangiza
Wa Mugore akagaruka
Agafatanya na wa muja
Umutsima munini ugasigara ku mwuko
Ubwo hanze Umwami yamara guturira
280 Ajya kurima amasuka
N'abakwe n'Abambogo
Hakazabanza Umwami n'Umutsobe
N'uwo kwa Mumbogo
Bakarima
Abandi bakabona kurima
285 Barangiza kuvuga
Ibyo kurima bikarorera
Ubwo bakazana amata y''Iinyubahiro
Mu nkongoro z'imirinzi ebyiri
Umwami akambara igikondo
290 N'inyonga zawo
Akicara ku ntebe y'inteko
Bakazana cya kidakombwa
Mu njishi y'igisabo
Umutsobe akazana umwuko
295 Uri ho wa mutsima
Agapfukam imbere ye
Umwami akendaho
Yabanje kunywa kabiri
Ku mata y'inyubahiro
300 Umutsima akawukoza mu kidakombwa
Akagira kane agahaguruka
Akongera agasoma amata
Umugabekazi akaza
Akazanirwa icyibo cye
305 Agakoza mu kidakombwa
Akagira kane
Umugore w'Umwami akaza
Akenda ku cyibo cy'Umwami
Akabigenza atyo
310 Umutsobe akenda icye cyibo
Akagira kane
Uwo kwa Mumbogo
Akenda ku cye cyibo
Bakavanaho ibyo
315 Umwami akajya ku buriri
Kwakirana na wa Mugore w'Umwega
Wa mugeni w'Umutsobekazi
Agahagarara mu rwuririro
Akamuha impundu
320 Ntihagire Urnutsobe urara mu rugo
Kabone n'uw'akana
Bose bagataha
lngoma zikarar aho
Zikazinduka zijya kwa Cyirima
325 Igitenga bakidashye
Kikajya yo n'ikidakombwa
Amavuta akajya mu kavure k'indembere
Wa mugeni wo mu Bega
N'uwo mu Batsobe
330 Bakajya kwa Cyirima bakicarayo
Ikoro ry 'i Bumbogo rigahita
Rijya kwa Cyirima mu gikari
Amakoro y'amata y'abatware agahita
Bakazana ibicuba.
335 Bibiri bya Rwimana
Bakazana amavuta y'inturire
Akabanza mu gicuba kibanza
Bakuzuzaho andi
Igisigaye bagashyiramo amata
340 Ayo babonye yose
Bakagaburira Abambogo
Hakabanza ab'impuzu
Bakisiga ya mavuta
N'abanywa ayo mata
345 Bakagumya kuyakomera
Bakahabikirira imfizi
Ivuye mu Ndwanyi
Ab'imyanya y'inzoga n'amata
Bo mu banyamihango aho
350 Inka zigataha z'inyambo
Z'abanyansanga n'amabara
Ibirori bikirirwa aho
Bikarara aho
Bikarangirizwa n'uko ingoma
355 Zisigwa wa mukamo wa ya Ndwanyi
Ibirori by'Umuganura bikarangira bityo
Ku ngoma y'Abami b'inka
Iyo igitenga gitashye ku Mutsobe
Ingoma imwe n'ishako ziragisanganira
360 Bwacya mu gitondo
Ingabe n'abageni bombi
Bikaza ku kiraro cy'Umutsobe
Karinga n'Ingabe zindi
Zikagende imbere
365 Abakabwa inyuma
Hagaheruka ikidakombwa
Bagasanga babaza imfizi
Iturutse mu Ndwanyi
Ingoma n'Abageni bikinjira nu nzu
370 Zikajya mu ruhimbi Abagore mu kirambi
Umutsobe akazana inzoga n'amata
Agatereka imbere y'ingoma
Agasogongera agaha Umwenenyabirungu
Umwenenyabirungu akaziterura
375 N'amata byose n'inyama
Bikagaburirwa abiru
Ingabe zigasohoka
Zigateza urugamba ku gitabo
Umwenenyabirungu akaziraba
380 Umukamo wa ya mfizi mu ruhanga
Yamara kuzisiga
Bakazishyira mu ngobyi
Igitenga kigasohoka
Kigahekwa n'cyo
385 Kikajya imbere y'ingabe
Bagasanga Umwami i Kambere.
@IntekoyUmuco
![habumuremyi's tweet photo. #Ijambory_Umunsi: UMUGANURA
Mbifurije umunsi mwiza w'#Umuganura2024 twibukiranya Inzira y'Umuganura:
INZIRA Y'UMUGANURA
Umuganura uturuka muri Kanama
Uturukijwe no kwa Myaka
Ari bo bo kwa Musana
Bakaza kwaka amasuka
5 Bakabwira Umutsobe ubatwara
Akaza n'ibwami
Umwam akicara ikambere
Ari kwa Se cyangwa kwa Sekuru
Akicara mu kirambi
10 Ku ntebe y'inteko
Umutsobe akazana amasuka
Akwikiye mu nti z'imyifuzo
Y'amaberuka atarakora hasi
Ahambiriye mu kirago.
15 Maze umutsobe akayahambura
Umwami akayenda
Akayafatira imbere ye
Akayahereza Umutsobe
Ati genda uhinge weze.
20 Uwo kwa Musana akayasubiza mu kirago
Akayasohokana mu nzu
Yagera ku karubanda
Akayaha ubonetse wese
Akagenda ubwo.
25 Yagera iwabo i Bumbogo
Ingoma zikayasanganirana impundu
Bagacanira ngo amasuka yaje!
Abo kwa Musana rero
Bakajya mu nkuka bakabiba
30 Bagasubya imbuto bukeye
Nuko bagahinga
Ubwo ni mu Nzeri
Bakabibana n'uburo
Mu kwezi kwa Mutarama
35 Amasaka aba yeze
Maze mu myijima yakwo
Umurorana ukaza
Amasaka mu nshuro y'agakangara
Harimo uturo duke
40 Bikaza i Kambere
Umutsobe agatereka mu nzugi
Umwami akaza gusohoka
Bagaheza abari mu nzu bose
Umwami akicara ku ntebe
45 Umutsobe akamuhereza ya nkangara
Umwami akayikora
Umugabekazi akayikora
Bakayijyana mu nzu
Yo mu gikari yiherereye.
50 Bakazana urusyo bagasya
Ifu yaboneka bakarika
Bakavuga mu byibo bibiri
By'ingore bitoya
Bukira bagatumiza mu Nyubahiro
55 Bakazana amata mu nkongoro z'imirinzi
Bikaza i Kambere
Bagaheza abatari abiru
Umwami akarora
Akagira kane
60 N'umugore we w'Umwega
Utari mu mugongo
Akarora akagira kane
Twa twibo bakadushyira mu gicuba
Bagatereka ku musego
65 Inyuma ya Nyarushara
Bukira Umwami akakira.
Umuhutu w'Iintarindwa
Agahengera ingoma zitarabambura
Agatindura cya gicuba
70 Akijyanira umutsima akirira
Bikaba aho
Ukwezi kukajya gushira
Bakabariranya n'igihe
Ukwezi kwa Gashyantare kuzabonekera.
75 Bakajya guhagurutsa igitenga
Akaza uwo kwa Musana
Akabwira Umutsobe
Ati nje kwenda igitenga
Bati ni uko.
80 Umutsobe akabivuga ibwami
Bakareba umukobwa wo mu Bega
Akajya kwa Cyirima
Bakazana amavuta y'inturire
Wa mugeni wo mu Bega
85 Akenda ya mavuta
Akayabumbira mu ndiba y'igitenga
Akagiha umuhutu akagisohokana
No mu rugo Umwami arimo
Ari kwa Se ari kwa Sekuru
90 Ntibagombera aherewe
Umwami akicara mu kirambi
Ku ntebe y'inteko
Iserereyeho intama
Yerejwe akiri umututsi
95 N'aho yimiye
Kuko iyo yimye
Atongera kwambara intama
Yambara inka gusa
Bakakimushyira imbere.
100 Akagifata ku rugara rwacyo
Afatanije n'Umutsobe
N'uwo kwa Musana
Umutsobe akakibanzamo umutwe
Hanyuma akagihereza uwo kwa Musana.
105 Na we akagishyiramo umutwe
Bakirenza ku nzugi
Bakagiha umuhutu ubonetse wese
Maze akakiremerwa
Ubwo impundu zigacura
110 Abaja bakagiherekeza
Ku mpundu nsa nta ngoma
Kikagenda ubudasibira
Ntikirare mu kiraro cy'Umutsobe
Gihaguruka ubwo kigenda.
115 Aho kiraye hose
N'aho kinyuze ku gasozi
Bakagiha impundu
Kikambuka uruzi
Kigasanga barageze
120 Imigerwa myinshi
Ingoma n'impundu
Bikagisanganira mu Bumbogo
Bakakigera uwo minsi kikuzura
Imigerwa bakayicuranura.
125 Kigahindukira uwo minsi
Bavuza impund inzira yose
Abambogo bambura
Bakubita Rubanda
Bakaza barara ku bwoko bwiza
130 Ku Bagesera no ku Bazigaba
Aho kiraye bakazimana
Utazimanye bakarusenya
Ndetse bahura n'amakoro
Ajya ibwami
135 Cyangwa ingemu z'abatware
Bakabyambura ntibiregerwe
Kikarara ku Mutsobe
Kigasanga barasigaye batora abakwe
Uwatahaga akarorera.
140 Abatware bagatumira amata bose
Ibicuba by'ibwami bigatindwa
Cyagera ku Mutsobe
Ingoma yabo yo ku kirari ikagisanganira
Bakarara aho.
145 Mu gitondo akazana ikimasa
Akazimana Abambogo
Ingoma z'imivugo z'ibwami
Zikaza ku kiraro
Zikimara kubambura
150 Zahagera zikavuga
Kigahaguruka ku manywa hakeye
Ubwo amavuta y'inturire
Bakayashyira mu kidakombwa
Bakagishyira mu njishi y'igisabo
155 N'urugata rw'ibikangaga by'ibishikurano
Amavuta aba yuzuye abumbiriye
Akajya kwa Cyirima
Akaba ari ho [bayakorera]
Agaterekwa mu gicuba
160 Umuganura ugahaguruka
Abahungu bambaye impu
Ab'abakwe bagisanze ku Mutsobe
Umugeni wo mu Bega
N'uwo mu Batsobe
165 Bari kwa Cyirima
Ingoma bakazishyira mu ngobyi zigahekwa
Uko zisumbana
Wa mugeni wo mu Bega
Agahekwa azikurikiye.
170 N'uw'Umutsobe agataho
Na cya gicuba kigataho
Bikaza no ku Karubanda
Ingoma igahura n'Umuganura
Bakazana amaboko ya Karinga
175 Bakazana n'ay'Umuganura
Bakabisanganya bigakorana
Karinga igahita
N'izindi ngabe
Ingoma zikavunura.
180 Zikajya mu rugo Umwam arimo
Na za ngobyi z'abageni
Cya gicuba kigasigara ku Karubanda
Kigakurikira insyo
Zavuye ku Mutsobe
185 N intango z 'i Buhanga ebyiri
Zigakurikira cya gicuba n'umwuko
Ingobyi z'abageni
Bakazururukiriza mu nkike ikambere
Umwama agaherezwa Inyundo n'Ubushingo
190 Akicara mu muryango
Ku ntebe y'inteko
Akambara inganji
Umuheto ukamujya imbere
Akaramutswa akambara igikondo
195 Ingabe zigataha
Zigaherezwa ateyeho ibihubi
Zikajya ku ruhimbi
Umuganura ugataha
Yambaye inyonga z'umuganura mu nda
200 N igikondo n'ishyira
Umuganura wajya kugera
Ku nkingi ya kanangazi
Bakareba uwo kwa Myaka
Agashyira injishi ku mutwe
205 [Agashyir igitenga ku mutwe ]
Agatirimuka ku nkombe [y'igitabo] akavamo
Bakagitereka imbere y'Umwami
Bakazana Rugina
N'iy'ubuki yo kwa Myaka
210 Bagasuka mu ruho runini
Bagarura mu kabindi
Umutsobe agapfukama inyuma yacyo
Umwam atetse imbere yacyo
Bakagisokoza bombi.
215 Bakazana ibyibo bine by'ingore
Umwama akabishyirishamo amashyi
Adaha mu gitenga
Afatanije n'Umutsobe
Bakabyuzuza uko ari bine.
220 Igitenga kikajya haruguru
Mu ruhimbi hino y'ingoma
Bagatera ah'inshyi ebyiri
Bagasya berekeje mu ruhimbi
Bakazana Rugina.
225 Umwami n'Umutsobe bakayibyirura
Bakagira kane
Umwama akayisogongera
Bakayitera ku musego
Uwo mu Ntarindwa akajya hanze
230 Akazana amashyiga
Agashyigikira ageraho inkono
Byatungana Umwama akaza
Bakazana imirembe n'ishyoza
Bagafatira mu mutwe wa rwa ruho
235 Bagasuka amazi muri rwa ruho
Umwami agapfukama
Imbere ya ya nkono
Agasukamo ya mazi
Rimwe kabiri gatatu kane gatanu
240 Gatandatu karindwi
Umunana icyenda
Akarundura atyo
Nyina akaza
Akagenza atyo
245 N'umugore w'Umwami
N'Umutsobe
N'uwo kwa Musana
Bakazana inkwi z'imirama
Umuntu wese agacanira
Iburyo bw'iyo nkono
250 Yamara gushya bagaturira
Umwama akaza n'imbere yayo
Akayikomera mu mashyi apfukamye
Yarangiza agahaguruka
Nyina akagira atyo
255 N'umugore we
N'Umutsobe
N'uwo kwa Mumbogo
Bikitwa ngo ireze
Bakazana bya byibo
260 Byuzuye ifu uko ari bine
Umuja akadahanura
Umwami agafatanya n'Umugore n'Umutsobe
Bagaturira bakagira kane
Umugore akaza akayirangirizamo
265 Bagafatanya bose kandi
Bagashyiramo umwuko
Barangiza bagahaguruka
Bagahereza umuja akavuga
Umuja yamara guhisha
270 Umugore w'Umwam agahaguruka agahakura
Akabanza mu cyibo cy'Umwami
Bagahakura bakacyuzuza
Bakakireka
Bagahakurira no mu bindi
275 Bajya kurangiza
Wa Mugore akagaruka
Agafatanya na wa muja
Umutsima munini ugasigara ku mwuko
Ubwo hanze Umwami yamara guturira
280 Ajya kurima amasuka
N'abakwe n'Abambogo
Hakazabanza Umwami n'Umutsobe
N'uwo kwa Mumbogo
Bakarima
Abandi bakabona kurima
285 Barangiza kuvuga
Ibyo kurima bikarorera
Ubwo bakazana amata y''Iinyubahiro
Mu nkongoro z'imirinzi ebyiri
Umwami akambara igikondo
290 N'inyonga zawo
Akicara ku ntebe y'inteko
Bakazana cya kidakombwa
Mu njishi y'igisabo
Umutsobe akazana umwuko
295 Uri ho wa mutsima
Agapfukam imbere ye
Umwami akendaho
Yabanje kunywa kabiri
Ku mata y'inyubahiro
300 Umutsima akawukoza mu kidakombwa
Akagira kane agahaguruka
Akongera agasoma amata
Umugabekazi akaza
Akazanirwa icyibo cye
305 Agakoza mu kidakombwa
Akagira kane
Umugore w'Umwami akaza
Akenda ku cyibo cy'Umwami
Akabigenza atyo
310 Umutsobe akenda icye cyibo
Akagira kane
Uwo kwa Mumbogo
Akenda ku cye cyibo
Bakavanaho ibyo
315 Umwami akajya ku buriri
Kwakirana na wa Mugore w'Umwega
Wa mugeni w'Umutsobekazi
Agahagarara mu rwuririro
Akamuha impundu
320 Ntihagire Urnutsobe urara mu rugo
Kabone n'uw'akana
Bose bagataha
lngoma zikarar aho
Zikazinduka zijya kwa Cyirima
325 Igitenga bakidashye
Kikajya yo n'ikidakombwa
Amavuta akajya mu kavure k'indembere
Wa mugeni wo mu Bega
N'uwo mu Batsobe
330 Bakajya kwa Cyirima bakicarayo
Ikoro ry 'i Bumbogo rigahita
Rijya kwa Cyirima mu gikari
Amakoro y'amata y'abatware agahita
Bakazana ibicuba.
335 Bibiri bya Rwimana
Bakazana amavuta y'inturire
Akabanza mu gicuba kibanza
Bakuzuzaho andi
Igisigaye bagashyiramo amata
340 Ayo babonye yose
Bakagaburira Abambogo
Hakabanza ab'impuzu
Bakisiga ya mavuta
N'abanywa ayo mata
345 Bakagumya kuyakomera
Bakahabikirira imfizi
Ivuye mu Ndwanyi
Ab'imyanya y'inzoga n'amata
Bo mu banyamihango aho
350 Inka zigataha z'inyambo
Z'abanyansanga n'amabara
Ibirori bikirirwa aho
Bikarara aho
Bikarangirizwa n'uko ingoma
355 Zisigwa wa mukamo wa ya Ndwanyi
Ibirori by'Umuganura bikarangira bityo
Ku ngoma y'Abami b'inka
Iyo igitenga gitashye ku Mutsobe
Ingoma imwe n'ishako ziragisanganira
360 Bwacya mu gitondo
Ingabe n'abageni bombi
Bikaza ku kiraro cy'Umutsobe
Karinga n'Ingabe zindi
Zikagende imbere
365 Abakabwa inyuma
Hagaheruka ikidakombwa
Bagasanga babaza imfizi
Iturutse mu Ndwanyi
Ingoma n'Abageni bikinjira nu nzu
370 Zikajya mu ruhimbi Abagore mu kirambi
Umutsobe akazana inzoga n'amata
Agatereka imbere y'ingoma
Agasogongera agaha Umwenenyabirungu
Umwenenyabirungu akaziterura
375 N'amata byose n'inyama
Bikagaburirwa abiru
Ingabe zigasohoka
Zigateza urugamba ku gitabo
Umwenenyabirungu akaziraba
380 Umukamo wa ya mfizi mu ruhanga
Yamara kuzisiga
Bakazishyira mu ngobyi
Igitenga kigasohoka
Kigahekwa n'cyo
385 Kikajya imbere y'ingabe
Bagasanga Umwami i Kambere.
@IntekoyUmuco](https://pbs.twimg.com/media/GUAjL92WYAAiyQs.jpg)
Trends for you
Most Popular Users

Elon Musk 
@elonmusk
239.8M followers

Barack Obama 
@barackobama
118.6M followers

Cristiano Ronaldo 
@cristiano
114.3M followers

Donald J. Trump 
@realdonaldtrump
111.7M followers

Narendra Modi 
@narendramodi
106.9M followers

Rihanna 
@rihanna
98.6M followers

NASA 
@nasa
92.1M followers

Justin Bieber 
@justinbieber
91.7M followers

KATY PERRY 
@katyperry
89.9M followers

Taylor Swift 
@taylorswift13
83.9M followers

Lady Gaga 
@ladygaga
75.4M followers

Virat Kohli 
@imvkohli
73.3M followers

Kim Kardashian 
@kimkardashian
70.8M followers

YouTube 
@youtube
68.6M followers

Neymar Jr 
@neymarjr
66.3M followers

Bill Gates 
@billgates
65.1M followers

Selena Gomez 
@selenagomez
63M followers

The Ellen Show
@theellenshow
62.1M followers

CNN 
@cnn
61.7M followers

X 
@x
60.6M followers

