Igisubizo kuri @rukacarara kimwe n’umuhakanyi wa Jenoside yakorewe Abatutsi Mugenzi, Gatanazi n’abandi bambari babo:
Kugarura imvugo y’uko ihanurwa ry’indege ya Juvénal Habyarimana ku wa 6 Mata 1994 ari ryo ryabaye "imbarutso" (trigger) ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni ukugoreka amateka no kwirengagiza nkana itandukaniro riri hagati y’urwitwazo rwo gutangiza igikorwa (operational pretext) n’umugambi wateguwe igihe kirekire (premeditated plan). Icyabaye muri iryo joro ntabwo ari impamvu yateye Jenoside, ahubwo kwari ugukoma urwitwazo noneho imashini y’ubwicanyi yari imaze imyaka myinshi yubakwa, itozwa kandi ikwirakwizwa mu gihugu hose. Iyo Jenoside iba itarateguwe mbere, ntibyari gushoboka ko mu masaha make cyane indege ikimara kugwa, mu gihugu hose hahita hashyirwaho bariyeri z’ubwicanyi, hagatangira guhigwa Abatutsi hakoreshejwe amalisti yanditse mbere, ndetse n’intwaro zari zaraguzwe ku bwinshi zigahita zikwirakwizwa mu baturage.
Nk'uko @Turyeshow yabikwibukije mu buryo bufatika, kwemeza ko indege ari yo yateye Jenoside ni ukwirengagiza nkana amateka y'ubwicanyi bw'igerageza (dress rehearsals) bwakorewe Abatutsi mu bihe bitandukanye nta ndege n'imwe yari yagahanuwe. Guhera mu 1959, mu 1963 icyiswe Noheli y'amaraso i Gikongoro, ndetse no mu 1973 ubwo abanyeshuri n'abanyabwenge b'Abatutsi birukanwaga mu mashuri no mu kazi abandi bakicwa, ubutegetsi bwari bwaramaze kubiba urwango n'umuco wo kudahana. Ibi byakomeje mu 1990 i Kibilira(Ngororero) no mu Mutara, mu 1991 ubwo hicwaga Abagogwe mu Ruhengeri na Gisenyi, ndetse no mu 1992 mu Bugesera aho umutwe w'Interahamwe wakoze ubwicanyi ndengakamere nyuma y'amakuru y'ibinyoma yari amaze gutangazwa na Radio Rwanda. Aho hose hicwaga Abatutsi bazira uko bavutse, kandi Habyarimana yari akiriho n'indege ye ikiri nzima.
Ikindi kinyomoza burundu iby'uko indege yabaye imbarutso ni uburyo bw'imitegurire n'ikoranabuhanga ry'ubwicanyi (Logistics & Speed). Mu mateka y'isi, nta na rimwe uburakari bw'impanuka y'indege bushobora gutuma mu minota 45 gusa indege ikimara kugwa, umutwe w'abarinda Perezida (#GP) n'Interahamwe bahita bafunga imihanda yose y'i Kigali, bagatangira kwica abayobozi batavuga rumwe n'ubutegetsi n'Abatutsi hakoreshejwe amalisti yari asanzwe yanditse kandi arimo amazina, aho batuye n'ibyo bakora. Ntabwo uburakari bw'ako kanya bwatuma mu gihugu hose haboneka imihoro mishya ibihumbi n'ibihumbi yari yaraguzwe mu mahanga hagati ya 1992 na 1994, ngo hatangire ibiganiro byari byarateguwe kuri radiyo RTLM, cyangwa ngo haboneke lisansi yo gutwara abicanyi mu modoka za leta. Ibyo byose byari byarateguwe mbere y'itariki ya 6 Mata 1994.
Ibi kandi byashimangiwe n'inyandiko z'ibanga n'iperereza mpuzamahanga bitagira aho bibogamiye. Ku wa 11 Mutarama 1994, amezi atatu yose mbere y'uko indege ihanurwa, uwari uyoboye ingabo za LONI mu Rwanda (MINUAR), Gen. Roméo Dallaire, yoherereje LONI inyandiko izwi nka "#GenocideFax", avuga ko umutangabuhamya yamuhishuriye ko Interahamwe ziri kwandika Abatutsi bose i Kigali kandi ko zifite ubushobozi bwo kwica abantu 1,000 mu minota 20 gusa. Ibi byiyongera kuri #RaporoyaKomisiyoyaMucyo (2007) yagaragaje uko umugambi wateguwe mu rwego rwa politiki n'igisirikare, #RaporoyaKomisiyoyaMutsinzi (2010) ndetse n'iperereza ry'abacamanza b'Abafaransa #MarcTrévidic na #NathaliePoux (2012) byagaragaje ko ibisasu byahanuye indege byarasiwe mu kigo cya Kanombe cyagenzurwaga n'ingabo za Habyarimana ubwe, ndetse na #RaporoDuclert (2021) y'abahanga b'Abafaransa yemeje ko umugambi wa Jenoside wari uzwi neza mbere ya Mata 1994.
Ku bw'ibyo, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR/ICTR) mu manza zitandukanye rwafashe umwanzuro w'amateka ndetse no mu mategeko ko Jenoside yakorewe Abatutsi yari umugambi wateguwe na leta (state-sponsored premeditated plan), aho kuba igikorwa cyatewe n'umujinya w'impanuka y'indege. Kuvuga ko indege ari yo yabaye imbarutso ya Jenoside ni ugutiza umurindi imvugo zipfobya cyangwa zishaka kugabanya uburemere bw'itegurwa rya Jenoside, mu gihe ibimenyetso bigaragaza ko indege yabaye gusa urwitwazo rwo gutangiza umugambi wari wararangiye kera.
“Being expected to do more is a good problem to have. Work hard, stay grounded and the rewards will be waiting for you.” ~ H.E Paul Kagame | #YouthConnekt2026 Africa Summit
“Being expected to do more is a good problem to have. Work hard, stay grounded and the rewards will be waiting for you.” ~ H.E Paul Kagame | #YouthConnekt2026 Africa Summit