Abaturage n’abayobozi bo mu Murenge wa Munyiginya barenga 300 kuri iki Cyumweru basuye ibice bigize umuhora wo kubohora Igihugu biherereye mu Karere ka Gicumbi.
Bahereye ku mupaka wa Gatuna, bakomereza Rubaya ahari icyicaro cy’umuryango wa @rpfinkotanyi ndetse n’ahari indake Perezida Kagame yabagamo ku Mulindi.
Uru rugendo bavuga ko rugamije gusobanukirwa amateka yaranze kubohora Igihugu byakozwe na RPF-Inkotanyi kugira ngo bibafashe mu miyoborere yabo ya buri munsi.
Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Munyiginya bemeza ko mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 na mbere yayo abatutsi bahora bibuka imvugo y’urwango yari yarasakajwe ya “Mututsi Mvira aha”
https://t.co/kv0blw6Ibq
Ubuyobozi bw'Akarere bwifatanyije n'abaturage @MunyiginyaSect2#Kwibuka30 Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira Abatutsi biciwe kuri station y'amashanyarazi ya SAYI, bari bahahungiye bizeye umutekano w'abajandarume barindaga iyi station, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
None @MunyiginyaSect2 mu tugari twose 6 tugize umurenge hateranye inteko z' abaturage, z’ibanze ku kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage ndetse n' ubukangurambaga kuri gahunda za Leta zitandukanye.@RwamaganaDistr@RwandaEast
Kuri uyu wa mbere
@MunyiginyaSect2 , mu cyumba cy'inama cy’umurenge habereye amahugurwa y'abagize komite mpuzabikorwa y’amatora ku murenge no mu tugari.
@RwandaEast@RwamaganaDistr
Kuwa 20/1/2024 hateganyijwe imikino isoza amarushanwa y'Umurenge Kagame Cup 2023/2024.Imikino y'umupira w'amaguru izabera ku kibuga cya Police i Rwamagana hagati y'Abagore b'Umurenge wa Muhazi na Munyiginya kuva saa 13h00 n'Abagabo b'Umurenge wa Gishari n'uwa Rubona kuva saa 15h0
Muri gahunda yo kwegera abaturage ,none @MunyiginyaSect2 abayobozi mu nzego zitandukanye n'abakozi b'Akarere bakomeje ibikorwa by'ubukangurambaga Kuri gahunda za leta zitandukanye ,kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage mu kagari ka Nkomangwa @RwamaganaDistr@RwandaEast
Muri gahunda yo kwegera abaturage mu tugari,uyu munsi abayobozi mu nzego zitandukanye n'abakozi b'Akarere bakomeje ibikorwa by'ubukangurambaga,kwakira no gukemura ibibazo by'abaturage. Ni gahunda izageza kuwa 18/01/2024. Imbonerahamwe igaragaza gahunda ya buri kagari mwayisanga👇