@SadateMunyakazi Urakoze cyane nshuti y'urubyiruko!! Amateka agomba kuvugwa uko ari rwose ariko si byiza kuzanamo abatarayagizemo uruhare, Bernard makuza afite amateka ye mu gihe cye kdi meza sinumva impamvu yagarukwaho mu mateka mabi yakozwe na se kdi yaritandukanije nayo bigaragara.
#Ubusesenguzi ku ifatwa rya Point Zéro n’ingaruka ku butegetsi bwa #Kinshasa na #Gitega.
“Iyi Point Zéro” si izina ry’ahantu honyine, ahubwo ni ahantu ha gisirikare n’ihuriro ry’ingamba (verrou stratégique) mu misozi yo mu Burasirazuba bwa RDC, cyane cyane muri Fizi/Sud-Kivu.
Ni ahantu hagenzura inzira zihuza imisozi ya #Minembwe , #Itombwe n’inzira zigana #Baraka no mu ntara ya #Tanganyika .
Amakuru atandukanye agaragaza ko Point Zéro yagiye ihinduranya ubugenzuzi hagati y’ingabo za @FARDC_officiel n’imitwe yitwaje intwaro nka @twirwaneho cyangwa AFC/M23, bikayigira ahantu hahora habamo intambara y’ijonjora, aho uruhande ruyifashe ruba rufite igipimo gikomeye cyo kugenzura ibice bikikije iyo misozi.
1. Iyi Point Zéro isobanura mu buryo bwa gisirikare
Ihuriro ry’inzira z’ingenzi zihuza Fizi #Minembwe ,#Itombwe n'intara ya #Tanganyika.
Ahantu hagenzura ingendo z’ingabo n’abaturage.
Observatoire militaire y’imisozi ya #Mitumba .
Uwayifashe aba ashobora:
kugenzura imiyoboro y’intwaro n’abarwanyi,
guca inzira z’itumanaho n’itangwa ry’ibikoresho.
kugira influence ku midugudu myinshi yo mu misozi.
Ni yo mpamvu ihora iri ku isonga mu mirwano.
2. Ingaruka ku butegetsi bwa Kinshasa:
a) Ingaruka za politiki (Kinshasa)
Igihe Point Zéro ifashwe n’imitwe irwanya Leta:
Kinshasa igaragazwa nk’ifite intege nke mu kugenzura uburasirazuba Kandi byongera igitutu ku butegetsi bwa Perezida, mu rwego rw’igihugu no hanze.
Kandi bituma habaho ibibazo by’icyizere ku ngabo za @FARDC_officiel.
Iyo igaruwe:
Kinshasa iyibyaza propagande y’intsinzi ya gisirikare
igaragaza ko ubutegetsi bugenzura igihugu.
b) Ingaruka za gisirikare
Point Zéro iyo itakaye, imirongo ya FARDC iba yacitsemo kabiri.
iyo ifashwe, FARDC ishobora kongerera pressure ku mitwe yitwaje intwaro mu misozi
ariko kubera imiterere y’imisozi, kuyifata ntibivuga kuyifata burundu
Ibi bituma ihinduka zone yo kugaruka kenshi kw’intambara.
3. Ingaruka ku butegetsi bwa Gitega (Burundi)
U Burundi bufite uruhare runini mu bikorwa bya FARDC mu Burasirazuba bwa Congo (nk’uko bivugwa mu mirwano ya Twirwaneho/M23).
a) Umutekano w’imbere w'u Burundi.
Iyo Point Zéro ihindutseagace k' intambara ikomeye:
byongera igitutu ku ngabo zu Burundi ziri hanze bigira ingaruka ku mutekano w’umupaka wa #Cibitoke ,#Rutana.
b) Politiki ya Gitega mu karere.
Gitega igaragaza ko yifatanyije na Kinshasa mu kurwanya imitwe yitwaje intwaro
ariko intambara iyo yiyongereye:
ishobora gutuma u Burundi bwinjira mu makimbirane ya diplomasi nu Rwanda cyangwa abandi bafatanyabikorwa b’imitwe y’inyeshyamba bigashyira Gitega muri politiki y’intambara y’akarere (Great Lakes geopolitics).
4. Point Zéro nk’ikimenyetso cy’intambara y’akarere
Point Zéro si intambara y’ahantu honyine, ahubwo ni:
ikimenyetso cy’uko uburasirazuba bwa RDC bugenzurwa n’imitwe myinshi ahantu hagaragaza ihangana rya FARDC, imitwe yitwaje intwaro, n’abafatanyabikorwa b’akarere,igaragaza ko intambara ya Congo ari proxy war (intambara ibihugu birwanisha ibindi cg aho ibihugu birwanisha imitwe yitwaje intwaro)y’akarere kose k’Ibiyaga Bigari.
5. Umwanzuro
Ifatwa rya Point Zéro:
kuri Kinshasa ni ikibazo cy’icyubahiro cya Leta n’ubushobozi bwa FARDC bwo kugenzura igihugu
kuri Gitega ni ikibazo cy’umutekano n’uruhare rwa gisirikare mu ntambara yo hanze
ku karere kose ni ikimenyetso cy’uko intambara y’Ibiyaga Bigari ikomeje kuba “fluid” idafite iherezo rihamye.
🚨U Buyapani bwinjiye mu isiganwa rishya ry'intambara z'ikoranabuhanga!
Guverinoma y'u Buyapani yatangaje ko ishaka drone yihariye ifite inshingano imwe gusa: guhiga no kurasa izindi drones zikiri mu kirere.
Igitangaje ni uko ibigo 38 byahise bisaba kuyikora, kandi gahunda yihutishijwe ku buryo amasezerano azasinywa mu mpera za Kanama, naho drones za mbere zikazashyikirizwa igisirikare muri Nzeri.
Abasesenguzi bavuga ko intambara zo muri Ukraine, amakimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse n'iyongera ry'indege zitagira abapilote z'u Bushinwa hafi y'u Buyapani, ari byo byihutishije iki cyemezo.
Ese intambara z'ahazaza zaba zigiye kuba intambara za drones zirwana n'izindi drones?