Visi Meya, @uwamariya_agnes yasabye aba banyeshuri gukora ibi bizamini nta gihunga bafite kugira ngo bazabitsinde neza biheshe ishema, banariheshe Akarere.
Muri rusange abanyeshuri bitabiriye ibi bizamini ni 7880 mu 7907 bagombaga kubyitabira. 2/2
Nyuma yo kungurana ibitekerezo n'ubuyobozi bw'Akarere ku ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage yo mu 2021, Abadepite bo muri Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore,... 1/5
Mbere yo kungurana ibitekerezo n'inzego zinyuranye mu Karere, aba Badepite babanje kwerekwa ishusho y'ibyakozwe n'Akarere mu kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage kuva mu mwaka wa 2021 kugeza ubu. Nyuma barasura Umurenge wa #Mbazi. 3/3
Basuye Akarere mu rwego rwo gusesengura Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Ubuyobozi n’Ubushobozi Abaturage yo mu 2021 hagamijwe kureba aho igeze ishyirwa mu bikorwa, by’umwihariko ku byerekeye imitangire ya serivisi. 2/3
Harebwe ku mishinga yarangiye, ikiri gukorwa hamwe n'iteganyijwe mu mwaka w'ingengo y'imari wa 2026-2027. Bakomereje ku gusura iyi mishinga aho iri hirya no hino mu Mirenge. 2/2
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere, SAMVURA Valens yakiriye itsinda ry'abakozi ba @LODARwanda ryaje mu gikorwa cyo gusuzuma ishyirwa mu bikorwa ry'imishinga iterwa inkunga binyuze mu Kigega Pro-Poor Development Basket Fund (PPD-Basket) kuva yatangira mu mwaka wa 2023. 1/2
Guverineri wa @RwandaSouth, @AKayitesiAlice ari kumwe n'Umuyobozi w'Akarere, @Niyomwungeri_H hamwe na bamwe mu bagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Akarere, bari kugirana ibiganiro n'abagize ibyiciro byatowe mu Mirenge ya #Mugano na #Musange binyuze mu "Ishuri ry'Abayobozi". 1/5
Guverineri wa @RwandaSouth, @AKayitesiAlice ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'iy'Akarere yagiranye ibiganiro n'ibyiciro byatowe mu Mirenge ya #Gatare na #Nkomane binyuze mu Ishuri ry'Ubuyobozi. 1/2
Guverineri wa @RwandaSouth, @AKayitesiAlice ari kumwe n'abagize Inama y'Umutekano Itaguye y'Intara n'iy'Akarere, bari kuganira n'abagize ibyiciro byatowe, abagize ibyiciro byihariye n'abandi bo mu Murenge wa #Uwinkingi. Ni nyuma yo kuganira n'abo mu Murenge wa #Kitabi. 1/2