📸AMAFOTO📸
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Kajangwe n’uw’Ibikorwaremezo, Murwanashyaka Damien bitabye Inteko Rusange ya Sena kugira ngo batange ibisobanuro mu magambo ku bigiye gukorwa mu gukuraho imbogamizi zikigaragara mu kwihutisha kugeza ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda.
Izi mbogamizi zagaragariye Sena mu bikorwa byo kugenzura ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo gusaba guverinoma kwihutisha gushyira ibikorwaremezo mu byanya byahariwe inganda. #RBAAmakuru
📸: @bahizi_imela
Howo Yagonze Inzu y’Ubucuruzi i Nyanza, Umwe Ahasiga Ubuzima abandi barakomereka
=============
Umuntu umwe yitabye Imana mu gihe abandi bantu batanu bakomerekeye mu mpanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Howo yabereye mu Karere ka Nyanza, nyuma yo kuva mu muhanda ikagonga inzu y’ubucuruzi yari hafi yawo.
lyi mpanuka yabaye ku mugoroba wo ku wa 30 Nyakanga 2026 mu Mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Gasoro, Umurenge wa Kigoma.
Amakuru y'ibanze agaragaza ko iyo modoka yari itwaye umucanga mwinshi, maze igeze aho impanuka yabereye ikava mu muhanda, yinjira mu nyubako y'ubucuruzi, ihita isenyera abantu bari bayirimo.
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyanza, Kajyambere Patrick, yavuze ko umuntu umwe wahise ahasiga ubuzima ari umugore, mu gihe abandi batanu bakomerekeye muri iyo mpanuka, barimo n'umushoferi wari utwaye imodoka.
Yavuze kandi ko ibikorwa by’ubutabazi byahise bitangira, ariko ko hari undi muntu wari ugishakishwa kuko hakekwaga ko ashobora kuba yari yagwiriwe n’iyo modoka.
Abakomeretse hamwe n’umurambo w’uwitabye Imana bahise bajyanwa ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo bahabwe ubuvuzi no gukorerwa ibikenewe.
Ubuyobozi bw’Akarere bwihanganishije umuryango wabuze uwabo ndetse n’abagize ibyago muri iyi mpanuka, bunasaba abaturage gukomeza gukurikiza amabwiriza y’umutekano wo mu muhanda.
Komereza aha: https://t.co/MbWsEYxfv3
Inyubako y'urusengero rwafunzwe burundu niyangirika bizabazwa nde?
Ese ni @GovernanceRw cg ni Akarere ka @Gasabo_District cg bene urusengero?
Buriya inyubako ifite agaciro ka 3 billions iba ikwiye gukoreshwa imirimo itandukanye Aho kwicazwa gutyo...!
Umuriro wa Pantekoti warafunzwe, ariko umutungo uba waravuye muri rubanda, so uba ukwiye guhabwa rubanda bakawukoresha cg ugahabwa irindi torero ryawubyaza umusaruro....!
Inzu ifite agaciro ka 3 Billions 🤌, mu Gihugu kiba gikoresha Resources zose effectively ntabwo ari byo ko Igikorwa remezo kimara igihe kingana gutya nta murongo kirahabwa....!
Ese hateganywa gukorerwa iki? Ntakintu cyakora ngo hakoreshwa vuba na Bwangu habyazwe umusaruro?
Reka nigire mu turimo tw'amaboko.
Bikorewe i Musambira
Kuwa 13/07/2026.
Umuyobozi w’Ishuri wakubiswe ikintu mu mutwe yapfuye (umuseke)
Muhanga: Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi yapfuye nyuma yo gukubitwa ikintu mu mutwe, akajyanwa kwa muganga arembye.
Urupfu rwa Muhirwa Paulin wayoboraga GS Sholi rwabereye mu Bitaro by’i Kabgayi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 09/07/2026.
Bamwe mu babonye Muhirwa Paulin amaze gukubitwa ikintu mu mutwe, babwiye UMUSEKE ko nta cyizere bafite cy’uko ashobora kubaho, kubera ko bamugejeje kwa Muganga ari muri Koma (Comma), ndetse ko atabashaga kuvuga.
Umwe yagize ati: “Ubwo yageraga ku bitaro byagaragaye ko ubwonko bwari bwangiritse cyane, ku buryo na operasiyo ntacyo yamufasha.”
Muhirwa Paulin yakubiswe ikintu mu mutwe ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ahagana saa mbili z’ijoro (20h00) agiye kugera iwe mu Mudugudu wa Binunga, Akagari ka Makera Umurenge wa Cyeza.
Umugore we yamubonye mu rukerera ajyanwa kwa Muganga, ari naho aguye.
Umwe mu bari bamurwaje avuga ko abaganga basanze igufwa ry’umutwe ryacitsemo kabiri, ndetse byagenze ku bwonko.
KOMEREZA AHA 👇
https://t.co/Eho5vRdJ1D
Kuva ku Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda [rizwi nka Nyundo] yizemo kugera kuri Stade ya Muhanga...
Kenny Sol yadutembereje Umujyi wa Muhanga, mbere na nyuma yo gutaramira ibihumbi by'abakunzi b'umuziki muri #MTNIwacuMuzika2026.
Ku wa Gatandatu tuzabana i Karongi, ntimuzacikwe.
@ingabir89655853 South Africa nigohugu gikize kdi kinini imijyi mini iruta Kigali kure nka Cap town ibamo abanyamahanga barenga million ntago babura Aho baba,kuko abamaze kuvayo ubwabo nta na 1% kirahava bitewe nabimukira bariyo