NONE KUWA 14/03/2024 @Nashosector mu kagari ka Cyambwe habaye inteko rusange y'urubyiruko yqhuje inzego z'urubyiruko NYC , YVCP Ndetse *n'urugaga rushamikiye k'umuryango wa RPF INKOTANYI* kuva Ku Kagali kugera ku mudugudu yayobowe na ES w'Umurenge Bwana MUNYANEZA William.
Ku wa 22/2/2024 @NashoSector twazindukiye mu mu ganda wateguwe na Mutima w'Urugo mu kagali ka Kagese aho bakoze umuhanda wa 3km kandi ibi bikozwe murwego rwo kwitegura umunsi mpuzamahanga w'umugore uzizihizwa 8/3/2024. Igikorwa cyagenze neza.
None kuwa 8/02/2024 mu murenge wa Nasho muri serivisi y'ubuhinzi twakomeje ubukangurambaga bwo gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cya 2024A hubakwa hangari mu kagari ka Rubirizi.
Abahinzi batangiye kubaka no gusharika ibigori.
Murakoze.
None kuwa 7/02/2024 Agronome w'Umurenge wa Nasho arikumwe na SEDO w'Akagari ka Kagese bakoze inama n'abaturage bo mu Kagari ka Kagese mu midugudu ya Kibimba,Gatunguru na Murehe ijyanye no gutegura igihembwe cy'ihinga cya 24B no gufata neza umusaruro wabonetse mu gihembwe cya 24A.
Ku wa 31 Mutarama 2024 @Nashosector imiryango 50 Yabanaga mumakimbirane yashoje amasomo ya Ndi Inyenyeri mu Muryango; hasezeranywa imiryango 79 yabanaga itarasezeranye. Amiryango yashoje amasomo irishimira ko byayifashije kuva mumakimbirane bakaba bari amahoro bari gutera imbere
Ku wa 31 Umutarama 2024 @NashoSector imiryango 50 yavuye mu makimbirane ikaba ishoje amasomo ya Ndi Inyenyeri mu muryango baremewe ibikoresho bitandukanye.
None kuwa 24/01/2024 @Nashosector Habaye Inteko z'Abaturage mutugali twose ; Mukagali ka Rubirizi twifatanije na Visi Mayor Ushinzwe Ubukungu mu Akarere ka Kirehe Bwana:NZIRABATINYA Modeste.Tuganira ku:
Umutekano;Mituelle 24-25; Kwishyuza VUP/FS; Imisoro; Gusezerana n'ibindi