Ibi bintu ni byiza ku ruhande rumwe
Marshall Mahamat Idriss Deby President wa Tchad ni inshuti ya President Tshisekedi basanzwe bafitanye umubano.
Ubu tuvugana Tchad igiye kohereza abasirikare muri Congo gufasha Tshilombo kurwanya M23
Amakuru nabonye atariho ivumbi nuko, mugihe SADC na EAC bicaye bakabwira Tshisekedi ko intambara itazazana igisubizo kirambye ko ibiganiro bya Luanda na Nairobi aribyo bizazana amahoro, mu gihe yazana izindi ngabo dore ko iza SADC zigiye nazo kuva muri Congo, mugihe iza Tchad zaza, M23 ifite uburenganzira bwo kwigizayo umwanzi Kure cyane.
Ibyo abenshi bifuza bikaba byazaba
Republic of Kivu.
Ngaho nawe mbwiza ukuri, ubu President Tshisekedi ko amahanga yose yamaze kumenya ko ari bihemu wihagararaho, niki afite cyatuma M23 ihangayika mugihe atagitanga? Ni iki yazana ku meza y’ibiganiro?
M23 ishobora gushyira manifesto yayo hariya yose Tshisekedi akayemera ariko nyuma akazabihinduka nkuko byagiye bigenda. Abantu bahasiga ubuzima ntibabarika.
Kivu zombi zigomba kwigenga niko njyewe mbyumva. Uko bizakorwamo ni aha AFC/M23.
Aba basirikare ba Chad nibaza, bizaba umwanya mwiza wo kubasubiza inyuma kure cyane kugeza za Kisangani.
Wowe uremeranya nanjye ko Republic of Kivu aribwo buryo rukumbi ikibazo cyakemuka?
Hagati abo ndi kureba ko nabona ikibanza za Bukavu. Ugishaka ambwire twifatanye kuko vuba ndambukayo nkuko nari Goma.🤐🧏🏻