Kuri uyu wa gatandatu kuva 07h00 kugeza 11h00,turi muri Sport rusange #CarFreeDay idasanzwe.
Abayobozi mu nzego zitandukanye z'Akarere bifatanyije n'abaturage muri iyi Sport kuri Kigali Pele Stadium
None kuwa 06 Ukwakira 2026 mu Murenge wa #Kimisagara habaye inteko z'abaturage zaganiriwemo
1.Amatora yo kuwa 24/10/2026 ku rwego rw'Umudugudu
2.Ukwezi kwahariwe umuturage mu igendamigambi
3.Ikiganiro ku bufasha mu by'amategeko cyane itegeko rishya ry'Umuryango @Nyarugenge
Umuhuzabikorwa wa CNF mu Karere ka Nyarugenge @MarieLaetitia7 yavuze ko muri iyi manda y'imyaka 5 hakozwe ibikorwa byinshi birimo:
➡️Kurwanya imirire mibi mu bana
➡️Guteza imbere imibereho myiza
➡️Kurwanya amakimbirane mu miryango hubakwa umuryango ushoboye kandi utekane n'ibindi
Hon. Depite Kalisa Jean Sauveur, arimo kwifatanya n'abaturage n'abayobozi mu murenge wa Kimisagara @Nyarugenge mu mugoroba wo kwibuka abacu bazize jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Birikuba:Abaturage b'Umurenge wa #Kimisagara n'inshuti zawo zaturutse hirya no hino turi mu Mugoroba wo Kwibuka ku Nshuro ya 32 Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.Umuhango ukaba urikubera mu Kigo cy'Urubyiruko cya Kimisagara
Twibuke Twiyubaka #Kwibuka32
🚨AMASHUSHO🚨
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bifatanyije n'ibihumbi by'abaturage by’umwihariko abo mu Mujyi wa Kigali, mu rugendo rwo #Kwibuka32 ruzwi nka Walk to Remember.
Uru rugendo rwatangiriye ku Biro by’Akarere ka Gasabo, rugamije guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside. #UmunotaNews #Kwibuka32
Kuri uyu wagatandatu mu murenge wa Kimisagara bishimiye kwakira intumwa ya komisiyo y'ubukungu yaturutse ku karere ka Nyarugenge mu ruzinduko rwateguwe hagamijwe kureba imikorere ya komisiyo y'ubukungu y'Umurenge wa Kimisagara.
1/3📸
Mu Tugari twose tugize #Nyarugenge hateranye Inteko z'Abaturage zibanze ahanini ku gukemura ibibazo by’abaturage no kugaruka kuri gahunda za Leta zifitiye abaturage akamaro nka Gahunda y’ubwisungane mu kwivuza, kurwanya ibinyobwa bitujuje ubuzirange, isuku n’isukura n’ibindi