Abana 3409 ba Arkidiyosezi ya KIGALI, kuri uyu wa kabiri tariki ya 18/08/2026, bakoreye urugendo Nyobokamana ngaruka mwaka ku Ngoro ya Bikira Mariya i KIBEHO, ho muri Diyosezi ya GIKONGORO, bahekejwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Paruwasi Cathédrale Saint Michel, ya #ArchKigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15/08/2026, ku munsi mukuru w'ijyanwa mu ijuru rya Bikira Mariya, yahimbaje Yubile y'Imyaka 50 imaze ishinzwe (1976 - 2026), mu gitambo cy'Ukaristiya cyo gushimira Imana cyatuwe na @KambandaAntoine
Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, kuri uyu wa gatanu tariki ya 14/08/2026, yatanze Isakramentu ry’Ugukomezwa ku bana 600 ba Paruwasi ya #RULINDO, ho muri Arkidiyosezi ya KIGALI, mu gitambo cy’Ukaristiya yahaturiye.
Kuri iki cyumweru tariki ya 09/08/2026, Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA, mu gitambo cy'Ukaristiya yahaturiye, yatanze Isakramentu ry'Ugukomezwa ku bana 220 bo muri Paruwasi ya MUNANIRA, ho muri #ArchKigali
Padiri André KIBANGUKA, none tariki ya 08/08/2026, muri Paruwasi ya Sainte Famille avukamo, yahizihirije Yubile y'Imyaka 50 amaze ahawe Ubusaserdoti mu gitambo cy'Ukaristiya cyatuwe n'umushumba wa Diyosezi ya RUHENGERI, Myr Vincent HAROLIMANA, wahagariye Arkiyepiskopi.
Arkiyepiskopi wa KIGALI,none tariki ya 04/08/2026 yayoboye igitambo cya Misa cyo gufungura ku mugaragaro inama ya “SIGNIS World Congress 2026” iri kubera muri #ArchKigali ku ncuro ya 8, kuva tariki ya 03 – 08/08/2026, igizwe n'abakora mu rwego rw’ itumanaho rya Kiliziya ku isi.
Kuri iki cyumweru tariki ya 02/08/2026, muri Paruwasi ya KARAMA, habereye ibirori by'itangwa ry'Isakramentu ry'Ubusaserdoti ku bari Abadiyakoni 2, n'Ubudiyakoni ku bafratri 5, bo muryango w' Abafransiskani, mu gitambo cya Misa cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI @KambandaAntoine
Muri Paruwasi ya NKANGA, #ArchKigali kuri uyu wa gatandatu tariki ya 01/08/2026, habereye ibirori by'itangwa ry'Ubusaserdoti ku wari Diyakoni 1, ubuhereza 6, n'ubusomyi 4, mu gitambo cy'Ukaristiya cyatuwe na Arkiyepiskopi wa KIGALI, Nyiricyubahiro Antoine Cardinal KAMBANDA.
Abana 120 bahagarariye abandi ba zone Pastorale ya KICUKIRO, taliki ya 27/07/2026 bahuriye muri Centre Des Jeunes GATENGA, bahakorera ingando ya Bibiliya (“Camp Biblique”), ifite insanganyamatsiko igira iti "IJAMBO RYA KRISTU NIRIBATUREMO RISAGAMBE RWOSE", KOL 3,16.
Arkiyepiskopi wa KIGALI, kuri iki cyumweru tariki ya 26/07/2026 yatanze Isakramentu ry'Ugukomezwa ku bana 335 ba Paruwasi ya MBOGO, ya #ArchKigali mu gitambo cy'Ukaristiya yahaturiye, ingo 46 zicanirwa urumuri rwa Yubile, n’abasheshe akanguhe bahabwa urwibutso.
@KambandaAntoine none tariki ya 19/07/2026 yatanze Isakramentu ry'Ugukomezwa ku bana 335 ba Paruwasi ya RILIMA, muri #ArchKigali, mu gitambo cya Misa yahaturiye. Iyi Paruwasi yanizihije Yubile y'amasakramentu y'ibanze, abakristu 8 bizihiza Yubile y’imyaka 50 ya Batisimu.
Abana 62 ba Paruwasi yaragijwe Mutagatifu Yohani Pawulo II / MBOGO,ya #ArchKigali kuri iki cyumweru tariki 19/07/2026 basezeranye mu muryango w'abana b'abaririmbyi (Pueri Cantores) ku ncuro ya mbere, mu gitambo cya Misa yatuwe na Padiri Albert UWAYEZU, Padiri mukuru wa Paruwasi.