''Iri shuri n’ubwo tuhita ku ishuri nk’ahandi hose ariko ni mu rugo, mwabibonye ko bakomeye ku muco n’indangagaciro z’abanyarwanda, ubumenyi bwatakaza umuco n’indangagaciro byatubera imfabusa.’’ Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga Madamu Kayitare Jacqueline College Saint Jean Nyarusange
#KMAmakuru
''Imana tuyiture uyu munsi, ejo hazaza kandi tuzahore tuyiringiye.'' Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa wa Kabgayi muri College Saint Jean Nyarusange
#KMAmakuru
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu nyigisho ye yasabye abanyeshuri n’abarezi ba College Saint Jean Nyarusange gushimira Imana kuri uyu munsi ati ''Uyu munsi ni utubere umwanya wo gushimira Imana ibyiza yadukoreye uyu mwaka wose. Turibuka dutangira uyu mwaka w’amashuri 2025-2026 hari ibyo buri wese yatuye Imana mu mutima we turayishimira ko yumvise isengesho ryacu, turayishimira ko yaduherekeje.’’
#KMAmakuru
Abapadiri batandukanye bo muri Diyosezi Gatolika ya Kabgayi bifatanyije na College Saint Jean Nyarusange bakikije Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi mu gitambo cya Misa y’umunsi mukuru w’ishuri.
#KMAmakuru
Padiri Sixbert Byingingo, Umuyobozi wa College Saint Jean Nyarusange yahaye ikaze abifatanyije nabo mu birori by’ishuri binatangirwamo amasakaramentu y’ibanze arimo Batisimu, Ukaristiya n’Ugukomezwa ku banyeshuri basaga 50 babyiteguye.
#KMAmakuru
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa Umwepiskopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, niwe uyoboye Igitambo cya Misa ibimburiye ibirori by’ishuri College Saint Jean Nyarusange.
#KMAmakuru
College Saint Jean Nyarusange ni ishuri rya Diyosezi Gatolika ya Kabgayi ryashinzwe na Padiri Jean Baptiste Ripoll. Ryatangijwe ku mugaragaro tariki ya 3 Gashyantare 1997, rihawe inshingano zo gutanga uburezi bufite ireme bushingiye ku ndangagaciro za Kiliziya Gatolika
Riherereye mu Ntara y’Amajyepfo, Akarere ka Muhanga, Umurenge wa Nyarusange.
#KMAmakuru
https://t.co/6YNazGujiF
Kuri uyu wa 13 Kamena 2026, muri College Saint Jean Nyarusange harimo kubera ibirori by’ishuri bahimbaza Mutagatifu Yohani Batisita waragijwe iri shuri n’itangwa ry’amasakaramentu y’ibanze ku banyeshuri basaga 50 babyiteguye.
#KMAmakuru
Icyumweru kimwe ni cyo gisigaye ngo Diyosezi ya @KabgayiOf ihimbaze ku nshuro ya 2 umunsi w'umuco mu mashuri. Uzabera muri @ESBKAMONYI mu Karere ka @Kamonyi, ku wa 26/02/2026. Insanganyamatsiko: "Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose". Reba amashuri 30 azaseruka ahagarariye andi👇
Iminsi ibarirwa ku ntoki z'ikiganza kimwe nacyo kiburaho ebyiri ni yo ibura ngo @KabgayiOf ihimbaze bwa 2 Umunsi w'umuco mu mashuri. Uzabera muri @ESBKAMONYI mu Karere ka @Kamonyi, ku wa 26/02/2026. Insanganyamatsiko: "Dukoreshe, tunoze Ikinyarwanda hose".
#UmucoMuMashuriKabgayi2
Imyiteguro ni yose muri @ESBKAMONYI mu Karere ka @Kamonyi, ahazizihirizwa ku wa 26/02/2026 Umunsi w'#UmucoMuMashuriKabgayi2 mu Diyosezi ya @KabgayiOf ku nshuro ya 2. Ni mu gihe dore ko hasigaye iminsi ya ntayo: ibiri gusa nayo ituzuye kugira ngo uwo munsi utegerejwe cyane ugere.