Nibyo, urubyiruko ni imbaraga zikomeye mu miyoborere yโInzego zโIbanze.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisports @NgarambeRwego yarusabye kugira uruhare rufatika mu matora y'Inzego z'ibanze azatangirira ku Mudugudu ku itariki ya 24/10/2026.
#Amatora2026
๐จBakeramurimo ba #Bugesera, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 24 Ukwakira 2026, inkoko ni yo ngoma!
Twese tuzitabire amatora ku gihe, twitorere abayobozi beza kandi babereye Umudugudu wacu.
#Amatora2026
Kuri iki gicamunsi, habaye inama yahuje abaturage bafite ubutaka ahateganyijwe gutunganywa site yโimiturire mu Kagari ka Nyamata y'Umujyi,mu Murenge wa #Nyamata na Kanzenze muri @NtaramaBugesera,igamije kubasobanurira amabwiriza mashya y'iyi site.
Yayobowe na Visi Meya @umwalia9.
Ku munsi wa Kabiri w'uruzinduko rw'abagize @RwandaParliamnt bari mu Ihuriro #FFRP; Hon. Senateri Murangwa Hadija na Hon. Depite Mukandanga Speciose, bari mu kigo #ImbutoHubBugesera aho bari kuganira n'urubyiruko n'abagore bakora imirimo inyuranye.
Bakiriwe na Mayor @MutabaziRich.
Uyu ni umunsi wa 2 wโibiganiro byโurubyiruko rwa @BugeseraDistr na @NyanzaDistrict, kubufatanye na @VSO_Rwanda, aho baganiriye kubyo bagezeho, uko babigezeho, imbogamizi nโuruhare rwabo mu kuzafasha manda nshya. Hanakinwe umukino wa Volleyball wahuje @bugeserayouth na @nycnyanza.
Perezida Paul Kagame yasubije abavuga ko kwakira isiganwa rya Formula 1 birenze ubushobozi bwโu Rwanda, avuga ko nta gikorwa na kimwe kiruta abantu, kandi ko Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kugera ku ntego biyemeje nubwo igihugu ari gito.
Yagize ati: โTuri abantu nkโabandi bo mu bindi bice byโisi. Nta gikorwa na kimwe kiruta abantu. Turi igihugu gito, ariko turi abantu.โ
Muri Lenima Hotel I Nyanza hatangirijwe ibiganiro bizamara iminsi 3 by'abahagarariye @RwandaYouth, mu karere ka Nyanza na Bugesera nโabandi bayobozi b'urubyiruko kubufatanye na @VSO_Rwanda. Bigamije gusuzuma imikorere ya NYC mu myaka 5 ishize, gusangira ubunararibonye n'ibindi.