"Under Vision 2050, the Government committed to ensuring the well-being of all Rwandans, prosperity, and sustainable economic development. Achieving these goals requires collaboration among various stakeholders, including the Government, the private sector, non-governmental organizations, religious institutions, and citizens at large".| Prime Minister Nsengiyumva at the installation and investiture ceremony of the Most Reverend Manasseh Gahima.
-------------------
"Mu Cyerekezo 2050, Guverinoma yiyemeje kugeza ku Banyarwanda imibereho myiza n’ubuzima buzira umuze, ubukire, n'iterambere rirambye ry’ubukungu. Kugira ngo ibi bigerweho, hakenewe ubufatanye bw’inzego zinyuranye zirimo iza Leta, Abikorera, Imiryango itari iya Leta, Amadini n’Amatorero, ndetse n’abaturage muri rusange". | Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva mu muhango w’iyimikwa rya Nyiricyubahiro Manasseh Gahima.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Musabyimana Jean Claude, yavuze ko amatora yo ku rwego rw’Umudugudu yagenze neza, anakomoza ku baturage bo mu midugudu 1000 batora abayobozi babo kuri iki Cyumweru.
Mu Gihugu hose, imidugudu 13.837 mu 14.837 iri mu Rwanda yakoze amatora kuri uyu wa Gatandatu. #RBAAmakuru
This morning, Prime Minister Nsengiyumva is attending the installation and investiture ceremony of the Most Reverend Manasseh Gahima as the fifth Archbishop and Primate of the Anglican Church of Rwanda.
---------------------------------------
Muri iki gitondo, Minisitiri w’Intebe Nsengiyumva yitabiriye umuhango w’iyimikwa rya Arikiyepisikopi wa gatanu akaba n’Umushumba Mukuru w’Itorero Angilikani ry'u Rwanda, Nyiricyubahiro Manasseh Gahima.
Kurikira hano: https://t.co/qzQX0LlWNy
Umudugudu wa Nyakuguma twabisoje neza! Turashimira abayobozi bashya batowe, inteko itora n’abahagarariye amatora ku ruhare rwabo.
More than 25 years on, #Decentralisation is firmly rooted in #Rwanda. Proud of our journey and the power of citizen participation! 🇷🇼 #RwandaWorks
Ku munsi w'ejo, amatora yo ku rwego rw’Umudugudu yagenze neza ku kigero gishimishije. Turashimira Abanyarwanda bose bagize uruhare muri iki gikorwa cy'ingirakamaro. #Amatora2026
Abaturage batandukanye bishimiye ko uruhare bagize mu kwitorera abayobozi ku rwego rw'umudugudu bizabafasha gukorera hamwe no kwiteza imbere
#RuhangoIkeye#Amatora2026
#Amatora2026: Nsabimana Gerald, yatorewe kuba Umukuru w’Umudugudu wa Maryohe mu Kagari ka Kiniha mu Murenge wa Bwishyura, avuga ko bagiye gufatanya n’abaturage mu bikorwa bitandukanye bituma bahora ku isonga.
Kimwe n'ahandi hose mu gihugu, Abaturage ba #Nyarugenge babyukiye mu matora yo kwihitiramo abayobozi bazabafasha kwihutisha iterambere.Aha ni kuri Site ya GS Kimisagara
#Amatora2026
Abaturage bo mu Midugudu igize Akarere ka Rusizi, bazindukiye kuri Site z'itora zitandukanye mu matora y'abayobozi b’inzego z'imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage n'ay’Inama z'Igihugu, ku rwego rw'Umudugudu.
Abatoreye kuri Site y'Umudugudu wa Mont Cyangugu mu Kagari ka Kacyangugu mu Murenge wa Kamembe mu Karere ka Rusizi, bavuze ko kwitorera abayobozi bituma abaturage bakomeza kungukira mu miyoborere myiza y’Igihugu. #RBAAmakuru
AMASHUSHO
=========
Abaturage bo mu Midugudu yose igize Akarere ka Gakenke bazindukiye mu matora y’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage n’aya Komite Nyobozi z’Inama z’Igihugu.
Bagaragaza ko kwitabira amatora ari inshingano za buri muturage, kandi ko ari umwanya wo kwihitiramo abayobozi bazabafasha mu gukemura ibibazo no kwihutisha iterambere ryabo.
#Amatora2026 #GakenkeDistrict #UruhareRwUmuturage