Kuri iki gicamunsi, Umuyobozi w'Agateganyo Ushinzwe Ibikorwa by'Ubuvuzi muri ibi Bitaro, yakiriye Itsinda ry’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta rije mu bugenzuzi bugamije gusuzuma imikoreshereze n’imicungire y’imari n'umutungo bya Leta, hubahirizwa amategeko n’amabwiriza yabyo.
Aya mahugurwa atangwa ku bufatanye n'Ibitaro by'Inzobere mu kuvura indwara z'amagufwa n'imitsi bya Rilima na @cbmWorldwide, agamije kongerera abakozi ubumenyingiro n’ubushobozi mu bijyanye no gutahura hakiri kare uburwayi, kubuvura no kubwohereza ku Nzobere z'amagufwa n'imitsi.
@RwandaHealth Intumwa ya @RwandaHealth Dr. Gitera Joseph yagaragarije abacyitabiriye barimo Umuyobozi Mukuru w'Ibitaro Dr. Eric Hakizimana, Umuyobozi w'Ishami ry'Ubuzima mu Karere Madamu Elyse Uwase, Abayobozi n'Abakozi ko bishimiye ibimaze kugerwaho anasaba gukomeza kwita ku ireme ry'ubuvuzi.
“Ntidushaka kugira n’umurwayi umwe kubera ko umurwayi umwe yaba ari mwinshi ku buryo yahungabanya ubukungu bwacu, ubuzima bwacu yewe no ku rwego mpuzamahanga.”
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yatangaje ko umurwayi umwe wa Ebola yo mu bwoko bwa Bundibugyo yahungabanya bikomeye ubukungu bw’u Rwanda, bityo ko ari yo mpamvu igihugu cyakajije ingamba zo gukumira iki cyorezo.
➡️https://t.co/aSLTgKLMYx
Uyu munsi habaye umukino wa gicuti wo kwishyura hagati y'abakozi ba @Byumba_Hospital na @NderaHospital aho ku kibuga cya @UTAB_BYUMBA habanje kubera umikino wa Volleyball🏐 ukarangira ari Seti 3-2 naho kuri Sitade ya Gicumbi hakabera uwa Football⚽ warangiye ari igitego 1–1.
Uyu munsi, ku bufatanye na @TeamHeartRwanda na @RBCRwanda, @Byumba_Hospital yatangije icyumweru cyahariwe gukangurira abaturage ku kuzirikana, gukumira no gufatirana hakiri kare indwara z'umutima n'imiyoboro y'amaraso (CVDs) zikomeje kwiyongera ku isi ndetse no mu Rwanda.
Today, in collaboration with @TeamHeartRwanda & @RBCRwanda, @Byumba_Hospital conducted a week-long screening for community awareness, prevention & early detection of cardiovascular diseases (CVDs) which remain a leading cause of morbidity & mortality globally even in #Rwanda. https://t.co/S0Uk8JQNnS
#Kwibuka32: None muri @Byumba_Hospital hari kubera igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 by'umwihariko turibuka Abari Abakozi b'icyahoze ari Akarere k'Ubuzima ka (Région Sanitaire de) Byumba, Umushyitsi Mukuru akaba ari Visi Meya @parfaiteuwera.
Today, Minister @nsanzimanasabin met with John N. Nkengasong, Executive Director for Higher Education, Collaboratives, and Special Initiatives at the Mastercard Foundation.
Their discussions explored opportunities for partnership in health workforce training, school health programs, and other strategic areas of mutual interest aimed at advancing health and human capital development.