CEMA-Rwanda. Aims:Promoting catholic education values in schools+Making a school a place where Students, teachers & other workers can meet with Jesus Christ!!!
Ku wa mbere tariki 01 Kamena 2026, Nyiricyubahiro Myr Visenti HAROLIMANA uri mu butumwa i Burayi, ari kumwe na Mgr Éric de Moulins-Beaufort, Umwepiskopi wa Reims (mu Bufaransa), yasuye Ababikira b'Abizeramariya bakorera ubutumwa muri iyo Diyosezi ahitwa Givet na Signy-le-Petit.
Ababyeyi barerera muri ETEFOP TSS Ruhengeri bashimiye Musenyeri Vincent Harolimana, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri bamushimira kuba yarashinze iri shuri.
#KMAmakuru
Abapadiri batandukanye bo muri Diyosezi ya Ruhengeri bakikije Nyiricyubahiro Musenyeri Vincent Halorimana, Umwepiskopi wa Ruhengeri mu Misa y’umunsi mukuru w’ishuri ETEFOP TSS Ruhengeri.
#KMAmakuru
Kuri uyu wa 21 Gicurasi 2026, Nyiricyubahiro Evariste Ndayishimiye, Umukuru w'Igihugu cy'u Burundi yakiriye Abepiskopi bagize Inama y'Abepiskopi mu Burundi baganira ku ruhare rwa Kiliziya mu gushyira mu bikorwa ikerekezo cy'igihugu cya 2040 na 2060.
Musenyeri Balthazar Ntivuguruzwa, Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kabgayi yashyikirijwe impano y’intama yahawe n’ishuri Saint Jean Baptiste De La Salle Kabgayi [EJEBASKA] ku munsi mukuru w’ishuri.
#KMAmakuru
Kuri uyu wa 20 Gicurasi 2026, Ambasaderi Urujeni Bakuramutsa, yashyikirije Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Vatikani, Arikiyepiskopi Richard Gallagher, Impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda i Vatikani.
Pamela Mbabazi mu izina ry’abana bahawe amasakarementu yavuze ko bashimira Imana yabanye nabo muri uru rugendo. Ati ''Turashimira musenyeri wacu waje kuduha amasakaramentu, abayahawe uyu munsi turishimye cyane kuko twemerewe kwinjira mu muryango mugari w’abana b’Imana ari wo Kilizya no gusangira ku meza matagatifu. Twiyemeje kuzera imbuto za gikiristu aho turi hose.’’
#KMAmakuru
Nyiricyubahiro Antoni Karidinali KAMBANDA, Arikiyepiskopi wa Kigali yamaze impungenge abibaza ku gishushanyo mbonera cya Katederali ya Kigali iteganywa kubakwa ahahoze Gereza Nkuru ya Kigali ya 1930.
Ibi yabigarutseho ubwo yahuraga n'abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga kuwa 1 Gicurasi 2026. Umuhanzi Christopher ni we wakomoje kuri iyi Katederali itavugwaho rumwe na benshi mu kibazo cye ubwo yavugaga ku birebana na tekinike y'amajwi muri za kiliziya itameze neza.
Yagize ati" Nk'ino plan ya Katederali izubakwa izaduteza ibibazo kubera ukuntu imeze. Byaba byiza batubwiye ikintu bakurikije bayikora kuko n'abajeunes b'inshuti zanjye abenshi ntabwo bayikunze. Yagakwiye kuba ari ikintu gifite igisobanuro wenda cyo mu Rwanda cyangwa se ya Kiliziya ariko hariya ntabwo twasobanukiwe cyane cyane ko izaduteza n'ikibazo cya Sound'."
Mu gisubizo yamuhaye Karidinali Kambanda, yavuze ko iki gishushanyo cyakozwe n'umuhanga kabuhariwe wo ku rwego mpuzamahanga ku buryo ibyo yakoze ntawe bikwiye gutera impungenge.
Yaragize ati"Ku bijyanye na Catederali yashushanyijwe n'umuntu w'umuhanga cyane. Ndetse rwose ufite izina rikomeye ku buryo no kumubona bitari byoroshye iyo tutabifashwamo n'ababifitiye ubushobozi. Nta mpungenge dufite kuko ni umuntu watwaye inshuro ebyiri igihembo cyo ku rwego rw'isi cyo gukora ibishushanyo by'inyubako. Ku buryo nta mpungenge mukwiye kugira kuko azi icyo akora."