Mu Burusiya hashinzwe Resitora itanga ibintu byose ku buntu, hanyuma uyigannye akishyura gusa igihe ahamaze guhera ku munota. Dore ibyo wamenya kuri iyi resitora ya Ziferblat yo mu Burusiya.
✍︎@ClairiaMutoni
https://t.co/W0q4IxP1ox
Ibikomoka kuri peteroli ni ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ndetse ni byo bigenderwaho mu kugena ibiciro by’ibintu byinshi. U Rwanda ruri ku mwanya wa gatatu mu bihugu byo mu karere ku biciro bito bya lisansi na mazutu, aho rurangajwe imbere na Tanzania birutanaho 0,05$ mu biciro bya lisansi na 0,103$ kuri mazutu, igakurikirwa na RDC birutana 0,0024$ ku biciro bya lisansi na 0,046$ kuri mazutu.
✍︎@ClairiaMutoni
https://t.co/lfdiwCXS1M
Chancélier w’u Budage, Olaf Scholz, ku wa 26 yatangaje ko iki gihugu kigiye kwihutisha gahunda yo kwirukana abimukira bakigezemo mu buryo butemewe n’amategeko mu rwego rwo kwirinda ibyaha bitandukanye nk’ibimaze iminsi bikorwa nabo bimukira.
✍︎@ClairiaMutoni
https://t.co/pmZYRN2DIp
Guverinoma ya Gabon yashyizeho amabwiriza mashya, abuza abagize Guverinoma bose kujya mu biruhuko hanze y’igihugu mu rwego rwo kubashishikariza kuba hafi y’abaturage.
🖱⌨️ @NiyonkuruOliv19@ClairiaMutoni
Ingofero yambarwaga n’umukinnyi wa Filime Harrison Ford mu gice cya kabiri cya filime yitwa Indiana Jones and the Temple of Doom, yagurishijwe mu cyamunara i Los Angeles muri Amerika, igurwa mibihumbi 630 by’amadolari y’Amerika.
✍︎ @ClairiaMutoni
https://t.co/Q2OXGZ36la
Leta ya Uganda igiye gutangira kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka ku mupaka wa Uganda na Kenya ahazwi nka Malaba, ugakomereza mu Murwa Mukuru wa Uganda, Kampala.
✍︎@ClairiaMutoni
https://t.co/hWRVndWB7Q
Leta ya Mali yamaze gutangaza ko yahagaritse umubano wayo na Ukraine, nyuma y’uko ishinje icyo gihugu kugira uruhare mu gitero bivugwa ko cyaguyemo abasirikare barenga 40 ba Mali, ubwo bari bahanganye n’umutwe w’Aba-Tuareg.
✍︎@ClairiaMutoni
https://t.co/bfcXMPdya1
Umuherwe Johanna Rupert wo muri Afurika y’Epfo, yongeye kuba uwa mbere utunze muri Afurika, aho afite umutungo ungana na miliyari 13 z’amadolari, akaba asimbuye Aliko Dangote wo muri Nigeria wari umaze iminsi ari kuri uyu mwanya.
✍︎ @ClairiaMutoni
https://t.co/BxeeP6XiwB