Nyamara iyi gahunda ya Bus ni sawa cyane believe me soon turabimenyera.
icyagoranaga ni ugutinda kwa Bus kuva iki cyakemuka noneho iriya system iri mw’igerageza ituma umenya aho bus igeze bizaba ari sawa cyane!
Muri mukazi rwose! @EcofleetRw
Ba Nyakubahwa bayobozi ba @CentralBankRw nk'uko bimaze kugaragara ko hajyiyeho gahunda yo kunoza no guhuza ibiciro by'ivunja ry'ifaranga mu madovize aho ubu dusigaye dusanga igiciro cy'idolari kiba kidatandukanye cyane hagati y'igitangwa na banki ugereranyije n'igitangwa na za FOREX BUREAU bigatuma ababitsa muri banki basigaye bavunja direct batarinze kubikuza amadovize, twanasabaga ko hajyaho amabwiriza amwe nkayashyizwe kuri banki akagenga na sosiyete z'itumanaho nka MTN na AIRTEL ariko cyane cyane @MTNRwanda.
Ba Nyakubahwa bayobozi, ubu tuvugana sosiyete y'itumanaho ya MTNRWANDACELL igiciro ivunjamo ifaranga ry'u Rwanda iyo harimo gukorwa uburyo bwo kohererezwa amadovize nka💲n'andi rwose ni agahoma munwa. Wagera ku ma Shillings akoreshwa mu gihugu cya Uganda 🇺🇬 na Kenya 🇰🇪, MTN yiba abakiliya uko yishakiye ikanashyiraho ibiciro byayo bitajyanye n'ibiciro bya banki nkuru y'u Rwanda ugerekeho ko iyo serivise iha umukiliye nayo itangirwa ikiguzi, bityo MTN ikingukira mu kwiba umukiliya imuhera ku giciro kitajyanye n'icyashyizweho na BNR ikongera ikungukira ku kiguzi cya serivise. Ibi bintu ku bwanjye ndabifata nk'ubujura kandi abaturage ntabwo babyumva byihuse.
Ikindi dusaba nuko BNR igomba gutegeka MTN na AIRTEL kugaragaza exchange rate muri sisiteme yabo ya Mobile Money cg Airtel Money mbere ko umukiliya yemeza akanabona ko icyo giciro kiri official, ndetse ko no muri SMS ya MOBILE MONEY cg AIRTEL MONEY ikora nk'inyemezabwishyu nayo ikagaragaza igiciro cyashingiweho n'igiteranyo kigaragaza umubare w'amafaranga cg amadovize uri buyakire ari bubashe kwakira. Bitari ibyo, abakiliya dukubitirwa mu gafukwa tukibwa habona nta kirengera.
Nyakubahwa Guverineri wa banki nkuru y'u Rwanda madame @SorayaMHlive ibi bitekerezo byanjye ndasaba ko mwabyakirana umwete ndetse mukabyigaho kuko twe abaturage turimo kwibwa n'izi sosiyete z'itumanaho.
Mugire weekend nziza.
Ibikomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga bahereye kuri iyi foto ntibifite aho bihuriye n'ukuri. Umukorerabushake wa @Rwandaredcross wafotowe asobanura ko umukinnyi yagize ikibazo cy'igare rye abura uko avugana na bagenzi be. Hariya yasabaga ubufasha bwa internet.