Amahugurwa y'abubatse ingo (couples) yatanzwe ku bufatanye bwa World Vision na EMLR Conférence Kinyaga yagenze neza muri AP Mashyuza. Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera kuri 74 ku matariki ya 11-12/02/2025.
Amahugurwa y'abubatse ingo (couples) yatanzwe ku bufatanye bwa World Vision na EMLR Conférence Kinyaga yagenze neza muri AP Ejo Heza. Ni amahugurwa yitabiriwe n'abantu bagera kuri 74 ku matariki ya 13-14/02/2025.👇🏽
Abantu 63 baturutse mu matorero y'ivugabutumwa atandukanye akorera muri Cluster ya Nyungwe, AP Ejo Heza bahawe amahugurwa y'iminsi 2 (29-30/01/2025) ku buryo bwo kurera abana no kubafasha gukura mu bya Mwuka iwabo mu miryango(Spiritual Nurture of Children at Home).
Abantu 63 baturutse mu matorero y'ivugabutumwa atandukanye akorera muri Cluster ya Nyungwe, AP Mshyuza bahawe amahugurwa y'iminsi 2 (22-23/01/2025) ku buryo bwo kurera abana no kubafasha gukura mu bya Mwuka iwabo mu miryango(Spiritual Nurture of Children at Home).
Ni amahugurwa yatanzwe mu rwego gushyira mu bikorwa umushinga Let the Children Come wa World Vision ku bufatanye na EMLR/Conférence Kinyaga.
Abitabiriye amahugurwa banahawe ibitabo by'inkuru byo gufasha abana gusoma.
Mu munezero mwinshi Umuyobozi wa EMLR Ku rwego rw'isi akaba n'umuyobozi wa EMLR mu Rwanda by'umwihariko yanejwe nuko Conference ya Kinyaga yamwakiriye mu nama y'umwaka yateraniye muri Kinyaga kuva kuwa 08-10/2023
Honorable Governor Lambert DUSHIMIRIMANA na Surintendant wa Konferensi KINYAGA Rev Past HABIYAMBERE Celestin mu gusura inyubako ya Rusizi KP Campus. Hon Governor yashimye aho igikorwa kigeze n'imicungire myiza ikoreshwamo( Value for money)
Umwiherero w'abashumba ba CONFERENCE KINYAGA uyobowe na Surintendent wayo, wafatiwemo imyanzuro ikomeza kwimakaza umuco mwiza wo gukorera ku ntego. Hanategurwa inama y'umwaka izaba kuwa 08-10/12/2023.