Umugore wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni ni umwe mu baherutse gushyirwa muri Guverinoma nshya nka Minisitiri w’Uburezi na Siporo. Mu gihe umuhango wo kurahiza abagize iyi Guverinoma uteganyijwe kuri uyu wa Mbere, we ashobora kutarahira.
▶️https://t.co/2WQMV79mDK
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro bwatangaje ko imirimo yo gushyira kaburimbo yo mu bwoko bwa mbere mu muhanda Mushubati - Nkora uhuza imirenge itandatu ikora ku Kiyaga cya Kivu, igeze ku kigero cya 86%.
Inkuru irambuye ⤵️🔗
https://t.co/vFioJEIL4w
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko intumwa yihariye ya Perezida Donald Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner berekeje Islamabad muri Pakistan aho bagiye guhurira na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araqchi.
Nubwo Araqchi na Witkoff bagiye guhurira muri Pakistan, ntabwo Iran iremeza ko aba bombi hari ibiganiro baragirana. Ivuga ko Araqchi yagiye mu ruzinduko rusanzwe rwo gutsura umubano aho kuba ibiganiro.
Inkuru irambuye⤵️
https://t.co/WUI1EYbkgr
BREAKING: 🇦🇪UAE informed the United States that it might be forced to use Chinese yuan or other currencies for oil sales if it runs low on U.S. dollars.
U Rwanda rwiyemeje gukomeza gushakira umuti ibibazo bikigaragara mu buvuzi bw’amaso rufatanyije n’Ikigega cya Banki y’Isi (World Bank Multi-Donor Trust Fund) n’abandi bafatanyabikorwa.
Ni ibyagarutsweho mu biganiro bibangikanye n’Inama ya Banki y’Isi, i Washington D.C., byagarutse ku gaciro k’ubuzima bw’amaso, ku wa Gatanu.
Intumwa z’u Rwanda zashimangiye ubushake bwarwo bwo gutera inkunga ubuzima n’ubuvuzi bw’amaso. #RBAAmakuru