None kuwa 07/06/2026 abahagarariye Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w' Abadepite bayobowe na Hon. NIYONGANA Garcan basuye @gatsatasector aho baganiriye n' abaturage ba wo kuri gahunda za Leta zitandukanye.
Mu gusoza umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 mu Murenge wa Gatsata hashyizwe indabo ku mva ziruhukiyemo imibiri y' abazize Genocide yakorewe Abatutsi 1994 mu Rwibutso rwa Gatsata.
@Gasabo_District@_Kwibuka32
Kuri uyu wa 12 Mata 2026 mu Murenge wa Gatsata hari kuba umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 32 Genocide yakorewe abatutsi, witabiriwe n'Umuyobozi Nshingwabikorwa w' Akarere ka Gasabo akaba ari na we mushyitsi mukuru, Hon. Senateri MUGISHA Alex na Hon. Depite MURORA.
@_Kwibuka32
#Kwibuka32: Tariki ya 11 Mata 1994, Isi yose yateye umugongo u Rwanda ubwo Abatutsi bari bahungiye ahahoze ari ETO Kicukiro batereranwe n'ingabo z'Umuryango w'Abibumbye MINUAR, zikabasiga mu maboko y’abicanyi.
Uyu munsi turibuka inzira y'umubabaro banyuzemo.
Gahunda zitangijwe n’Urugendo rwo Kwibuka rutangiriye ahahoze ari ETO Kicukiro. Turarusoreza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro, ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 105.000.
Aha ni ho hakomereza Umugoroba wo Kwibuka. Kurikira uko igikorwa kirimo kugenda live unyuze hano: https://t.co/qZAHYDVcKp
Twibuke twiyubaka.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gasabo bwifatanyije n’Abanyarwanda muri ibi bihe twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka twiyubaka.
#Kwibuka32
Ni mu masaha make, tukinjira mu Icyumweru cy'Icyunamo (7 - 13 Mata), n'iminsi ijana (7 Mata - 3 Nyakanga 2026) twibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Kuri iyi mpuzanzira https://t.co/tHnrwuwUGz, murahasanga inyoborabikorwa ijyanye n’ibikorwa bya #Kwibuka32.
This Sunday’s #CarFreeDay was packed with fun and exciting new additions.
Participants enjoyed a colorful photo wall, soothing free massages, and freshly brewed coffee, all introduced to celebrate International Women’s Day.
Alongside energizing exercises and lively activities, it was a day of fitness, joy, and community celebration.
Happy Women’s Day!
#KigaliYacu
Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa w'Akarere yashimye Ubuyobozi bwiza bw'Igihugu cyacu, bwaharaniye ko Umugore agira ijambo, ubu abagore bakaba bari mu nzego zose ari za Leta n'iz'abikorera. (1)
Umunsi Mpuzamahanga w'Umugore mu Karere ka Gasabo wizihijwe mu Mirenge. Ku rwego rw'Akarere wizihirijwe mu Murenge wa Remera ahahuriye abagore bo mu Mirenge ya Remera, Kacyiru, Kimironko, Kimihurura na Gisozi.
Insanganyamatsiko y'uyu mwaka: Umugore ni uw'agaciro none n'ejo.