Kuri uyu wa Mbere, mu Gihugu hose hatangiye umwaka w'amashuri wa 2025/2026.
Ku rwego rw'Igihugu, iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Uburezi, Joseph Nsengimana, kuri Groupe Scolaire Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Yasabye abanyeshuri gukurikira amasomo yabo neza kugira ngo bazarusheho gutsinda, anibutsa ababyeyi gufatanya n'abarezi gutanga uburere bukwiye. #RBAAmakuru