#RPL#APRRAY
INKERA Y’ABAHIZI IRAHUMUJE.
Abakinnyi n’abatoza ba Rayon Sports basezeranyije abayobozi n’abakunzi ba #Gikundiro muri rusange ko kuri iki Cyumweru bazatanga byose ngo ibyishimo biboneke.
⚽️💙🤍🔥
🔵⚪️AMAKURU MASHYA🔵⚪️
Kuri iki Cyumweru ubuyobozi bw’urwego rukuru buhagarariwe na Paul MUVUNYI, Association Rayon Sports ihagarariwe na Thadée TWAGIRAYEZU n’ubuyobozi bw’ihuriro rya ‘Fan Clubs’ rihagarariwe na Dr Norbert UWIRAGIYE bwafunguye ku mugaragaro Fan Club nshya (Rayon Sports Special Fan Club).
Iyo Fan Club yahise itora Komite y’agateganyo iyobowe na Hadji Mohammed KANYABUGABO.
Aba bayobozi banasuye Fan Clubs ebyiri; ISARO FAN CLUB y’i Muhanga n’ISHEMA RY’UMU-RAYON.
Abasuwe basezeranyijwe ko hazakorwa ibishoboka byose ngo #Gikundiro yegukane igikombe cya Shampiyona 2024-25. Nabo basabwa kongera imisanzu kuko ari yo izashyigikira ubuyobozi muri uru rugendo.
Turi #Gikundiro 🔵⚪️
🔥Happening Now🔥
GIKUNDIRO GALA NIGHT
Abakinnyi bahagarariye abandi; Kevin MUHIRE, François MUGISHA ‘Master’ na Aimable NSABIMANA basezeranyije abitabiriye Gikundiro Gala Night ko bazabahesha ibyishimo batwara ibikombe by’uyu mwaka.
Turi #Gikundiro 🔵⚪️