Biroroshye nawe wabyikorera ejo tariki ya 7.08.2024 ku mupaka wa Rusumo hazakorwa ubukangurambaga kuri service zitangirwa ku irembo muri Gahunda ya Byikorere ntimuzacikwe.
Mu Murenge wa kigarama twakomeje gahunda yo kwegera no gukemura ibibazo by'abaturage byahujwe n'inteko z'abaturage binyuze mun marushanwa y'imiyoborere myiza yateguwe n'ubuyobozi b w'umurenge wa kigarama
Ku bufatanye n'Akarere ka KIREHE mu Murenge wa kigarama none tariki ya 23.05.2024 mu Murenge wa kigarama twakiriye inka 5 zizorozwa abatishoboye muri gahunda ya Girinka.
Mu Murenge wa kigarama twakiriye itsinda rigizwe n'umuyobozi w'Akarere Bwana Bruno RANGIRA ari kumwe nabandi bagize inama y'umutekano itaguye y'Akarere Bari baje gusura Site zahazatorerwa harebwa imyiteguro y'amatora.
None tariki ya 18.05.2024 muri gahunda yiswe Mutima w'urugo niryo zina rinkwiriye, Es w'Umurenge wa kigarama Mme UWANYIRIGIRA Esperance ari kumwe na CNF yakoranye inama na komite ya CNF kuva ku mudugudu kugeza ku kagari mu kagari ka kigarama. haganirwa ku myiteguro y'amatora.
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza ku nshuro ya 30 umunsi mukuru wo kwibohora mu Murenge wa Kigarama hateguwe amarushanwa y'imiyoborere myiza mu midugudu yose mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho kubera imiyoborere myiza. Insanganyamatsiko:Imiyoborere myiza, umunsi w'ibyagezweho.
Nku ko bisanzwe buri wa kabiri mu tugari twose two mu Murenge wa kigarama haba inteko z'abaturage aho ES w'umurenge yufatanyije n'abaturage mu kagari ka kigarama haganirwa kuri gahunda za leta harimo n'amatora hanakemurwa ibibazo by'abaturage.