Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere, Perezida Kagame yayoboye Inama y'Abaminisitiri.
Iyi nama yize ku ngingo zirimo ishyirwa mu bikorwa rya politiki z'iterambere ry'Igihugu, yabereye muri Village Urugwiro. #RBAAmakuru
Minisitiri w’Intebe, Dr Justin Nsengiyumva, yashimiye RSSB Tigers iherutse kwandika amateka yo kwegukana Irushanwa rya Basketball Africa League.
Iyi kipe yatsinze Petro de Luanda yo muri Angola, yabaye iya mbere yo mu Rwanda yegukanye iri rushanwa rihuza amakipe akomeye muri Basketball ya Afurika.
Ati “Iyi ntsinzi ni ishema rikomeye ku Gihugu cyacu ndetse n’urugero rwiza ku yandi makipe yo mu Rwanda.” #RBASports
“Kuri Ebola rero turadadiye mu by’ukuri, ubwirinzi burahari. Nta mpungenge zihari dufite, ariko kuba tudadiye bitavuga ko tugomba kwirara.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko u Rwanda rwakajije ingamba zo gukumira, gukurikirana no kwita ku bakwandura Icyorezo cya Ebola, cyagaragaye mu bihugu bya DRC na Uganda. #RBAAmakuru
“Twakwishimira ko kuri sitasiyo za lisansi zose peteroli ihari. Ibiciro biziyongera kuko ntabwo tuyicukura mu butaka bwacu ariko tuzakomeza gukora ku buryo itabura ku isoko ryacu.”
Minisitiri w’Intebe, Dr Nsengiyumva Justin, yashimangiye ko u Rwanda rufite ibikomoka kuri peteroli bihagije ku isoko. #RBAAmakuru
🔴 La Caméra d'or, qui récompense le meilleur premier film dans toutes les sections du festival, revient à la réalisatrice rwandaise Marie-Clémentine Dusabejambo pour "Ben'imana".
#Cannes2026