U Rwanda rwatangiye inzira yo kumvikanisha ko Amerika ikwiriye gukuraho ibihano yafatiye RDF
Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mukantabana Mathilde, yatangaje ko u Rwanda rukomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo rugaragaze ukuri, Ingabo zarwo zikurirweho ibihano zafatiwe na Washington, kubera intambara iri mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Itangazo ry’ibihano Amerika yafatiye RDF ryashyizwe hanze ku wa 2 Werurwe 2026 rishinja u Rwanda ubufatanye n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC, ibintu rwamaganye kuva kera.
Abafatiwe ibihano barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Gen Maj Vincent Nyakarundi, Umuyobozi w’Umutwe udasanzwe mu Ngabo z’u Rwanda, Brig Gen Stanislas Gashugi n’Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatanu y’Ingabo z’u Rwanda, Gen Maj Ruki Karusisi ndetse na RDF nk’urwego.
KOMEZA USOME
https://t.co/T5Zm8QCgRG