AMASHUSHO: Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango Mpuzamahanga w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yashimye abahanzi nyarwanda barimo Masaamba Intore, Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye, nyuma yo kwitabira igitaramo bakoreye i Paris mu Bufaransa, avuga ko bamuhaye ibyishimo n’imbaraga mbere y’urugendo rwe rugana muri Cambodia.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, yavuze ko nubwo amaze iminsi ahugiye mu mirimo ye, bitamubuza gukomeza kuzirikana Abanyarwanda baba mu mahanga.
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda baba i Paris ari bo bamutumiye muri icyo gitaramo, akacyitabira mbere yo kwerekeza muri Cambodia, aho azitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF. Iyo nama izaba mu gihe hateganyijwe n’amatora y’Umunyamabanga Mukuru mushya w’uyu muryango, uzayobora manda y’imyaka ine iri imbere.
Mushikiwabo yashimiye abamutumiye n’abahanzi bataramiye abitabiriye icyo gitaramo, avuga ko cyamuhaye akanyamuneza mbere y’inshingano yari amutegereje.
Yashimangiye ko igitaramo cyaranzwe n’ibyishimo, ashimira by’umwihariko Masaamba Intore n’abahungu be Lionel Sentore na Daniel Ngarukiye, agaragaza ko bazi gutaramira abantu. #inyarwandanews
Niko se Abachou, urukumbuzi ko rumbanye rwinshi turabigenza dute? Duherukana kera pee, muri mille neuf cent- longtemps. Rero maze iminsi muri byinshi mu kazi ariko ntibimbuza kubateraho agatima. Abachou b'iParis rero ejo bundi barantumiye njya gusangira igitaramo nabo, hanyuma bantera le moral cyane mbere y'uko njya Cambodge mu nama y'Abakuru b'Ibihugu ba Francophonie, ari naho hazabera amahitamo y'umuyobozi wa OIF mu myaka ine iri imbere. Ndabashimiye mbikuye ku mutima. Igitaramo cyari kizihijwe na Massamba Intore, n'abahungu be tubana hano i Burayi, Lionel na Daniel, nabo bazi gutarama bitarabaho! Ubwo rero gahunda n'iya nyuma ya Cambodge. Reka mbasogongeze ku munezero twagize na communauté rwandaise de Paris ku cyumweru; aba petits choux de Paris: vous êtes adorables! Aba artistes bacu namwe: murakagira Imana y'i Rwanda! Dutahe cyane rero mwese, #onestensemble!
Proud to witness Marriott, the world's best hotel brand, open in K'la. Congrats to great friends Ponsiano & Eva Ngabirano. Also a moment of pride for KAA, having advised on the Marriott-Capital Shoppers transactions from inception and the recent 30% equity acquisition by NSSF
Happy Birthday to the best artist, Massamba! 🎉 Thank you for blessing us with your talent and creativity. May your year be as colorful and amazing as your art.