Dear @SkolRwanda hashingirwa kuki n'ibisabwa kugira ngo umuntu ashyire dépôt cg sous dépôt y'ibicuruzwa byanyu? Hari yemerewe gushyirwa se ahandi ntihashyirwe ngo ni uko hari umuntu wafashe agace runaka?
Dear @bralirwaplc hashingirwa kuki n'ibisabwa kugira ngo umuntu ashyire dépôt cg sous dépôt y'ibicuruzwa byanyu? Hari yemerewe gushyirwa se ahandi ntihashyirwe ngo ni uko hari umuntu wafashe agace runaka?
UBUREZI
INTARA Y'AMAJYARUGURU:Abarimu bakomeje gukubitwa n'abanyeshuri
============================
Inzego z'umutekano mu Karere ka Burera zatangaje ko abanyeshuri barindwi biga mu kigo cya G.S. Runaba giherereye mu Murenge wa Butaro batawe muri yombi nyuma yo gukekwaho gukubita abarimu babo.
Amakuru avuga ko aba banyeshuri bakekwaho kugira uruhare mu bikorwa by'urugomo byakorewe abarimu batatu bo kuri icyo kigo.
Kubera amahame y'umwuga w'itangazamakuru n'uburenganzira bw'umwana, amazina y'abanyeshuri yahinduwe muri iyi nkuru kuko benshi muri bo bari munsi y'imyaka 18.
Abatawe muri yombi bagaragazwa nka Allan N. (18), Patrick I. (16), Elisa M. (16), Gad Z. (16), Adjey F. (16), Jado I. (17) na Kevin U. (15).
Abarimu bahohotewe ni Nshimiyimana Michel w'imyaka 33, Nkundineza Jean Marie Vienny w'imyaka 45 na Bucyayungura Jean Baptiste w'imyaka 35.
Nk'uko byatangajwe n'inzego z'umutekano, nyuma yo guta muri yombi abakekwaho uru rugomo, ubuyobozi bw'Umurenge wa Butaro bufatanyije na Polisi y'u Rwanda bwagiranye inama n'abanyeshuri, bubashishikariza kurangwa n'imyitwarire myiza, kubaha abarimu no kubahiriza amategeko agenga amashuri.
Abanyeshuri baganirijwe bemeye ko habaye amakosa kandi bagaragaza ubushake bwo kwikosora no guhindura imyitwarire.
Abakekwaho uru rugomo bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Butaro mu gihe hategerejwe ko abarimu bakubiswe batanga ikirego muri RIB kugira ngo iperereza rikomeze.
Indi nkuru
________
Madam/Sir
Mu murenge wa Kivuye,Gashanje,umudugudu wa Karambo kuri GS Butandi naho abanyeshuri ku wa 24/6/2026 bakubise mwarimu baramukomeretsa.
Ubwo abanyeshuri bari bageze igihe cyo kurya saa 12h30,abana 8 bashakaga gutuma abandi bana batarya,umwarimu wari urimo gufasha abana kubona ifunguro witwa HABONIMANA Jean Bonaparte yaje gukomeretswa mu mutwe bamukubise inkoni.
Abanyeshuri bafashwe:M.Elive (17) wa P6 na
N.Fidele (15) nawe wa P6.
Bivugwa ko aba bana basanzwe bafite imyitwarire mibi kuko ngo banangiza ibikorwa remezo by'ishuri(kumena ibirahure,guca grillage,kwica ingufuri,...)
Aba bana bari bajyanwe ku Murenge, mwarimu we yajyanywe kwivuza kuri poste de sante ya Gashanje,abandi bana bahise biruka,barakomeza gushakishwa babazwe impamvu zo gukora urugomo ku ishuri.
Ibi bibaye @BureraDistrict byanabaye muri @GakenkeDistrict
aho umwarimu yajombwe n'umunyeshuri ikaramu ku itama,...
Mbaze @Rwanda_Edu iyo mukoze ubusesenguzi mubona ibi bintu birimo guturuka kuki?
Ko numva ntangiye kurakara se Kandi?😏😏 Ngo igihe aba bagabo basibaga utu tunogo two muruyu muhanda Musanze Cyanika Byatwaye Milliyari 2 na Million 400😭😭😭