Perezida Paul Kagame, yabwiranye nabi na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu kiganiro bagiranye i Phnom Penh muri Cambodge, aho yamushinje kuba intandaro y’amacakubiri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Igifaransa (OIF), kubera inyungu ze bwite. https://t.co/SMymNBi2Jb
HOSTEL ACCOMMODATION APPLICATION 2026/2027
Ready to secure your place in @Uni_Rwanda accommodation? Applications for the 2026/2027 Academic Year will be open from Wednesday, 4 November to Saturday, 7 November 2026.
Don't miss this opportunity! Apply online via https://t.co/uQxQeBCHeZ and ensure that your application is accurate and complete.
Apply within the deadline and take the next step towards your university journey!
Dore umusirikare wa RDF ufite impamyabumenyi y’ikirenga muri AI
Lt. Col Harelimana Gaspard, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ikoranabuhanga mu ngabo z’u Rwanda, RDF, ni umwe mu banyarwanda bamenye ubwenge buhangano - AI mbere y’uko bukoreshwa mu buzima busanzwe mu Rwanda.
https://t.co/sdtsFlZAoK
𝗕𝘆𝗮𝗴𝗲𝗻𝘇𝗲 𝗯𝗶𝘁𝗲 𝗻𝗴𝗼 𝗗𝗿. 𝗦𝗲𝗺𝘄𝗮𝗴𝗮 𝘂𝘃𝘂𝗿𝗮 𝗶𝗻𝗱𝘄𝗮𝗿𝗮 𝘇’𝗮𝗯𝗮𝗴𝗼𝗿𝗲 𝗮𝗳𝘂𝗻𝗴𝘄𝗲?
==========================
Hashize igihe kirenga ibyumweru bibiri bimenyekanye ko Dr. Semwaga Emmanuel wavuriraga indwara z’abagore mu bitaro byigenga bihereye mu Mujyi wa Kigali afunzwe, akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano no gufasha imiryango yabuze urubyaro.
Icukumbura IGIHE yakoze rigaragaza ko dosiye ya Dr. Semwaga ishamikiye ku kigo cyigenga cyashinzwe n’uwitwa Nsabimana Frederick, cyahuzaga ababuze urubyaro bifuza gutwitirwa n’abemera kubatwitira.
Nsabimana yari afite inyubako yacumbikiragamo abemeye gutwitira abandi, nyuma yo guterwa insoro, bakahaguma kugeza babyaye.
Iyi nyubako yacumbikiwemo abakobwa barindwi bari bemeye gutwitira Abanyarwanda barimo uba muri Amerika, Tanzania na Uganda. Bivugwa ko Nsabimana yari yarijeje buri mukobwa miliyoni 5 Frw, ariko ko bazahabwa miliyoni 1 Frw ya ‘avance’.
Amakuru yizewe avuga ko muri miliyoni 1 Frw, Nsabimana yabwiye aba bakobwa ko hazavamo 500.000 Frw ya komisiyo’, na yo akazavamo 100.000 Frw yo guha umugore we, Mukahigiro Gerardine, kugira ngo ajye ayifashisha mu kubitaho aho bacumbikiwe.
Muri aba bakobwa, bivugwa ko hari abahamaze amezi umunani muri iyi nyubako, kandi ngo ntibafashwe neza nk’uko bari barabiseranyijwe kuko bicishijwe inzara, bahabwa amafaranga make, nyamara abasabye gutwitirwa bo barishyuye.
Nsabimana yaje kuregwa ko ibikorwa bye byari bigamije gucuruza abantu no gufatirana abantu mu ntege nke zirimo ubukene, aho kuba ubugiraneza bugamije gufasha ababuze urubyaro.
Aya makuru avuga ko byageze aho aba bakobwa bibutsa Nsabimana ko hari ibyo atabakorera kandi yari yarabibasezeranyije, ngo abasubiza abatera ubwoba ko ashobora kubica ‘atabakozeho’ mu gihe bakomeza kuvuga. Aha ni ho hakomotse icyaha cyo gukoresha ibikangisho ashinjwa.
Umugore we ashinjwa gukangisha aba bakobwa ko bashobora gupfa ubwo bamubwiraga ko atari kubitaho nk’uko babyijejwe, bakavuga ko yigeze kubabwira ko gupfa kwabo ntacyo bimutwaye kuko n’itungo rye ryapfuye ubuzima bugakomeza.
Amakuru avuga ko aba bakobwa batererwaga inshinge mu rugo rwa Nsabimana, bagahabwa n’indi miti. We yasobanuye ko hari ivuriro ryamwohererezaga umuganga w’inzobere, “akabaha imiti”.
Abo mu nzego z’ibanze ngo babajijwe niba bari bazi ko mu rugo rwa Nsabimana hacumbikiwe abantu batwitira abandi kandi ko bari bafashwe nabi, basubiza ko ntabyo bazi. Aho ni ho hajemo icyaha cyo gufata no gufunga binyuranyije n’amategeko.
Aya makuru avuga ko aba bakobwa babonye inzara ibamereye nabi, batanga ikirego mu buyobozi, babumenyesha uko babayeho. Tariki 29 Mata 2026, abo mu nzego za Leta bahageze, basanga batanu muri bo baratwite, babiri bategereje gushyirwamo insoro.
Uko Dr. Semwaga yageze muri dosiye
Dr. Semwaga amaze imyaka umunani afasha ababuze urubyaro. Akurikiranyweho ibyaha birimo guhimba inyandiko, guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano, kutamenyekanisha icyaha cy’ubugome no kuba icyitso ku cyaha cy’icuruzwa ry’abantu.
Nsabimana na Dr. Semwaga bemera ko bari baziranye kuko uyu muganga yigeze gufasha umuvandimwe wa Nsabimana kubyara, bikaba byari byoroshye ko bakorana muri gahunda y’aba bakobwa barindwi.
Ubushinjacyaha bwashinje Dr. Semwaga kwemera gutera insoro mu nda z’aba bakobwa nyamara abashakaga gutwitirwa badahari, ibyo bikaba binyuranyije n’ibiteganywa n’itegeko rigenga serivisi z’ubuvuzi.
Nsabimana we yasobanuye ko mu masezerano agenga guterwa urusoro, yahagarariye abashakaga gutwitirwa, kandi ko banabimuhereye uburenganzira, kuko bitari gushoboka ko bava mu mahanga ngo bakurikirane ibyo bikorwa kugeza birangiye.
Nubwo bivugwa ko yagiye yakira amafaranga mu bihe bitandukanye nk’ikiguzi, nk’aho yakiriye miliyoni 3 Frw za ‘avance’ yahawe muri Gashyantare 2026, we yavuze ko inyungu zonyine yabonaga ari uko buri mukobwa abarirwa ibihumbi 50 Frw by’ubukode buri kwezi kandi bari bacumbikiwe mu nyubako ye.[IGIHE]