Ecole Primaire Saint André Gitarama, mu karasisi kanogeye ijisho, yasusurukije abitabiriye ibirori byo gusoza Icyumweru cy'uburezi Gatolika ku rwego rwa Diyosezi ya Kabgayi.
Iki Gitaramo Resurrexit kibaye Ku nshuro ya 3, kikaba kibaye mu gihe hizihizwa isabukuru y'Imyaka 112 ishize iyi Seminari ishinzwe, akaba ari no mu mwaka wa Yubile y'Impurirane.
Intego z'iki gitaramo ni:
1. Kongera kwakira abanyamuziki barerewe mu Isemaniri nto yitiriwe Mutagatifu Léon ya Kabgayi.
2. Guteza Imbere umuziki mu Iseminari, no kuwukundisha Abaseminari.
3. Kutihererana umuziki bakawusangiza abaturiye Isemaniri ya Kabgayi.
Imbuto iki Gitaramo kimaze kubyara ni uko Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi yongeye kubyutswa.
Amateka agaragaza ko Fanfare ya Seminari Nto ya Kabgayi ariyo yabayeho bwa mbere mu Rwanda mu myaka ya 1928-1929.
Kuri uyu wa 30 Mata 2025, Diyosezi Gatolika ya Cyangugu, yifatanyije n'abaturage bo mu murenge wa Shangi n'inkengero zawo mu karere ka Nyamasheke, Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Kwibuka ku nshuro ya 31 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Shangi, byabereye kuri paruwasi Gatolika ya Shangi, ahari Urwibutso rwa Jenoside Yakorewe Abatutsi mu 1994 rwa Shangi, ruruhukiyemo abatutsi basaga 18700 biciwe kuri paruwasi ya Shangi no mu nkengero zayo.
AFC/M23 ntabwo izava muri Kivu.
Hari abantu bari kuvuga ngo ko AFC/M23 itatumiwe I Doha? Kuki hariyo u Rwanda na Congo?
Ku muntu ujya wibaza ibi bintu reka nkubwire mu magambo make;
Ikibazo cy’umutekano muke muri Kivu cyagize ingaruka nyinshi ku Rwanda cyane kuva 1994 kugeza uyumunsi
FDLR naza FLN murabizi akaga bateje, muribuka za P5 n’indi mitwe. Rero u Rwanda ruganira na Congo uburyo ibi bintu byakemuka ntibizongere ukundi.
AFC/M23 iri mu biganiro I Doha kuba batariyo uyumunsi ntibivuze ko batari mu biganiro
Uyu munsi haganiriwe uburyo ikibazo kiri muri Congo cyaherwa mu mizi kandi General Makenga nibyo nawe ahora yifuza.
Ideology ituma umututsi wo muri Congo abonwa nkikibazo igomba kurandurwa, ubuhunzi kurandurwa hanyuma Kivu ikagira beneyo! 🤷🏾♂️ Beneyo!!
Muri gahunda ya DUHARI KU BWANYU; ku gicamunsi cy'uyu wa 3,Umuyobozi w'Akarere, @MukamanaSoline yasuye abaturage b'Akagari ka Ndago , mu Murenge wa Rusarabuye; abaganiriza kuri gahunda za Leta zinyuranye n'uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryazo;akemura n'ibibazo bamugejejeho.
Mu cyumba cy'inama cy'Umurenge wa Butaro hari kubera inama iyobowe n'Umuyobozi w'Akarere, @MukamanaSoline aho abakozi b'Umurenge n'abafatanyabikorwa bawo bari kungurana ibitekerezo ku kunoza ishyira mu bikorwa rya gahunda y'URUHARE RWANJYE MU ISIBO.
Laurent Ntimugura ni umupadiri wa Diyosezi ya Cyangugu. Niho yakoreye jenoside akatirwa igifungo cy’imyaka 19 arakirangiza. @umwamiwabami100 Ubu aba mu rugo rwa Musenyeri ( Évêché) we wa Diyosezi ya Cyangugu. Ndakeka ko usobanukiwe. Koko yahimbye indirimbo zitari nkeya ziririmbwa mu misa. Nayo ni amayobera matagatifu kubona Padiri, Furere na Mameya cyangwa Masera barundukira muri jenoside aho kurundukira mu Mana. Hari n’abarundukiye mu ipfobya n’ihakana rya jenoside yakorewe abatutsi. Abo nabo ntaho bataniye n’abajenosideri. Abato nimubivanemo isomo ryo kuba mu mucyo, ukuri, ubwangamugayo, urukundo n’ubupfura.