Umunyarwenya akaba n’icyamamare mu biganiro binyuranye kuri televiziyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, yaciye amarenga ko ashobora gusura Uganda.
Mu ijoro ryakeye, tariki ya 26 Gicurasi 2026 abinyujije kuri konti ye ya X uyu munyarwenya yasangije abamukurikira ubutumwa bugira buti “Afurika ifite ibintu byinshi abantu bataramenya, mwatubwira ahihariye tukaba twahasura”.
Umwe mu bakoresha uru rubuga witwa Mukisa yaje kumubwira ko Uganda ari hamwe mu hantu heza yasura bitewe n’ingagi zaho, Ikiyaga cya Victoria, ubwiza bwa Uganda n’ibindi byinshi. Steve Harvey yaje kuvuga ko yumva inkuru ya Uganda idasanzwe bityo ko imukuruye.
Ntabwo byaba ari inshuro ya mbere uyu mugabo wamamaye muri filime zirimo Love don’t cost a thing asuye igihugu kiri muri Afurika y’Iburasirazuba, kuko mu Ugushyingo 2025 yasuye u Rwanda akanahura na Perezida Kagame.