GARAGAZA UBUMENYI KU MISORO UTSINDIRE IBIHEMBO!
Aba mbere bamaze gucakira ibihembo byabo. Nawe watsinda ubutaha! Aya ni amahirwe yo kwiga no gutsindira ibihembo bishimishije!
Ibisabwa:
1. Kurikira RRA, sangiza abandi (share & like) iyi post.
2. Kuba wariyandikishije ku Ishimwe kuri TVA.
3. Subiza kimwe cyangwa ibi bibazo 3 byose.
4. Gusubiza neza nibura ku kigero cya 90% ibisubizo by’ukuri.
5. Gutanga igisubizo cyawe mu buryo bwa videwo y’amasegonda atarenze 90, mbere yo kuwa Kabiri saa moya za mu gitondo.
6. Ibisubizo bitanzwe mu buryo burimo agashya bifite amahirwe menshi.
7. Gushyira igisubizo kuri konti yawe, ugataginga RRA, kandi ugakoresha hashtags z’ubu bukangurambaga.
8. Indimi zemewe ni Ikinyarwanda n’Icyongereza.
9. Uwatsinze agaragaza ibimuranga na nimero ya telefoni mu masaha 24. Iyo bibuze, umukurikiye ni we uhembwa.
10. Abatsinze bazajya batangazwa ku mbuga nkoranyambaga za RRA buri ku wa Gatanu.
Itabire nonaha wongere ubumenyi bwawe ku misoro!
Amategeko n’amabwiriza birakurikizwa!
#TaxAwarenessChallenge2026
#ThinkTaxEngageWin