Mwiriwe neza abo muri 📢 ENGLISH PROFICIENCY PROGRAM:
Reka tubafashe gusobanukirwa ibi bintu n'igihe umuntu ashobora kubyisangamo: ON TRACK, OFF TRACK, NOT ACTIVE and NOT YET ENROLLED
🎤Muri English Proficiency Program, abantu bashobora kugaragazwa muri sisitemu mu byiciro bitandukanye bitewe n'uko bitabira amasomo n'ibikorwa bya porogaramu.
1. ON TRACK ✅ Ni umuntu ukurikiza gahunda y'amasomo, akiga ibice byateganyijwe mu gihe cyabyo(buri kwezi), agakora ibikorwa n'imyitozo bisabwa kandi akagera ku rwego rw'aho agomba kuba ageze muri porogaramu.
2. OFF TRACK ⚠️ Ni umuntu watangiye kwiga ariko akaba atagendana n'umuvuduko uteganyijwe. Ashobora kuba yarasigaye inyuma mu masomo, atarangiza ibice byagombaga kuba byarangiye cyangwa atuzuza ibikorwa bisabwa ku gihe.
3. NOT ACTIVE ❌ Ni umuntu utagaragaza ibikorwa byo kwiga muri porogaramu mu gihe runaka. Ashobora kuba ataratangira amasomo, amaze igihe atayakora cyangwa nta bikorwa bishya bigaragara kuri konti ye.
4. NOT YET ENROLLED ❌ Ni umuntu utariyandikisha muri Gahunda ya English Proficiency program kandi yagakwiye kuba ayirimo.
📌 Ni iki cyafasha umuntu gukomeza kuba ON TRACK?
1. Kwinjira kuri konti ye no gukomeza amasomo buri gihe.
2. Kurangiza ibice by'amasomo byateganyijwe mu gihe cyabyo.
3. Gukora imyitozo n'ibikorwa bisabwa.
4. Gukurikirana aho ageze no kureba niba nta masomo yasigaye inyuma.
5. Kutareka amasomo igihe kirekire atarayakomeza.
COURAGE🙋♂️🙋♂️🙋♂️🙋♂️🙋♂️ SANGIZA BOSE
A pleasure to host Susan Hollern, her family, and Hope Haven Christian School partners. Their dedication to education in Rwanda shows the power of people-to-people ties—transforming lives and building lasting friendships between #Rwanda and #UnitedStates