A man who dares to move will eventually meet his luck. Take bold risks: succeed, and poverty ends; fail, and at least you die trying.
Never let fear keep you poor.
- Chinua Achebe (attributed)
@Rwandapolice ibi mwabimenye? Imyitwarire nkiyi muyikoraho iki igihe igaragaye?
•Iyo byagenze gutya, byanarangiye ariko bizagaraga nkuku, aba banyamaguru hari amategeko abahana yo mu muhanda nkuko abatwara ibinyabiziga bahanwa iyo bakosheje?
Mu Myaka 15 ishize ubwo Perezida Paul Kagame aherekejwe na Rtd. Gen. James KABAREBE wari Minisitiri w’Ingabo icyo gihe, ubwo bahuraga n’urubyiruko rw’Abanyarwanda basaga 300 baba mu mahanga.
•Gako, ku wa 22 Nyakanga 2011.
1/1:
Dr. Diane Ngendo Karusisi yavutse mu w'1975, kuri ubu akaba afite imyaka 51.
1. Amateka y'akazi ke, atangirana n' Ukwakira 2000, ubwo ya koraga nk'umufasha mu kwigisha(Assistant Lecturer) ndetse akaba n'umunyeshuri wa PhD
muri Université de Fribourg iherereye mu Busuwisi.
Iyi mirimo yayisoje muri Kamena 2006, ayisoza imusigiye ubunararibonye mu bushakashatsi, mu gusesengura amakuru no mu bukungu bushingiye ku mibare.
2. Muri Kamena 2007 yahawe akazi ko kuba "Inzobere mu isesengura ry’imari n’imicungire y’ishoramari (Fixed Income Portfolio Engineer)" muri Bank yitwa
Credit Suisse iherereye mu mujyi wa mbere munini w'Ubusuwisi witwa Zürich.
Iyi mirimo yayishyizeho akadomo muri Mata 2009, ayisezera imusigiye ubunararibonye bwamuhundagajeho ubumenyi mu micungire y’ishoramari n’isesengura ry’ingaruka zaryo.
3. Muri Kanama 2009 Dr. Diane yagizwe Umujyanama Mukuru n’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w'ikigo cya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) i Kigali.
Iki ni ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, aho yari Umujyanama Mukuru, nyuma akora n’imirimo y’Umuyobozi Mukuru w’agateganyo. Inshingano zijyanye n’uyu mwanya zari zikubiyemo gufasha mu gucunga ibikorwa by’ibarurishamibare no gutanga amakuru afasha igihugu mu igenamigambi no gufata ibyemezo. Nyuma y'imyaka 4 atanga umusanzu ukomeye muri iki kigo, muri Nzeri 2012 yahinduriwe imirimo yamuganishije muri Village URUGWIRO.
4. Mu Ukwakira 2012 yimuriwe inshingano ze mu Biro bya Perezida wa Repubulika, aho yari ashinzwe ingamba na politiki. Uyu mwanya wari ushingiye ku gusesengura ibibazo by’igihugu, gutegura ingamba no gufasha mu gufata ibyemezo bijyanye na politiki n’iterambere ry’ubukungu. Nyuma y'imyaka 3 n'amezi 4, ubwo ni muri Gashyantare 2016, yahinduriwe imirimo yerekeza mu isi yo kugenzura ay'abajejetafaranga.
5. Werurwe 2016 yamusize ari umuyobozi Mukuru (Chief Executive Officer - CEO) wa Bank of Kigali Plc kugeza muri uyu mwaka wa 2026 niwe ukiri CEO. Izi nshingano yazigiyemo nyuma yaho uwari uzifite ariwe Dr. James Gatera, yaramaze gukoza ibaba muri wino, yandika ibaruwe isezerera umwanya n'imirimo yo kuba Pilot w'ubwato BK Plc yatwarirwagamo.
Uti se mama Dr. Diane ubumenyi n'ubuhanga afite mu bijyanye n'imari n'ubukungu yabikuye mu biterekabumenyi byahe?
1. Yize muri Université de Fribourg kuva mu w'1995-kugeza muri 2006. Dr. Diane yize ubukungu bushingiye ku mibare, bukoreshwa mu gusesengura amakuru, kubaka imiterere y’ubukungu no gukora ubushakashatsi bushingiye ku mibare. Byamusabye kwicara imyaka 9 muri Kaminuza ya Fribourg iherere mu Busuwisi kugira ngo asomo anasobekwe n'inyuguti n'imibare bigaruka ku ijambi ubukungu.
2. Mu w'2017 yasimbukiye muri Amerika(U.S) yari utwajwe inkoni y'icyuma na Donald Trump kuri manda ye 1. Dr. Diane wayoboraga BK Plc icyo gihe yaragiye mu mahugurwa y'umwaka 1 muri "Harvard Business School",
Ni amahugurwa, akaba amahugurwa y’abayobozi bakuru b'ibigo by'imari bitandukanya, akaba yari amahugurwa yari agamije kongerera abayobozi ubushobozi mu miyoborere, gutegura ingamba, gufata ibyemezo no kuyobora ibigo bikomeye. Ni mu kiswe (Senior Executive Program Africa).
Ugira ngo se iby'ibanze ku mashuri ni imirimo bya Dr. Diane Karusisi tubicumbikiye. Icyo nifuriza abana b'abakobwa ni ugutera ikirenge mu cye.
AMAFOTO:
1. Ifoto ibanza: Yafatiwe muri BK Tariki 5 Gicurasi 2017 mu muhango wo kwizihiza imyaka 50 Bank Of Kigali 5yari imaze ishinzwe. Ni Umuhango witabiriwe na H.E. Paul KAGAME.
2. Ifoto ya 2: Yafashwe ni ikinyamakuru cya "The NewTimes" cyamusuye igihe yari Umuyobozi Mukuru w’agateganyo w'ikigo cya National Institute of Statistics of Rwanda (NISR)
💡Pomni, Doveryay, No Proveryay | Remember, Trust, But Verify | Ibuka, Byizere, Ariko Ugenzure
–JD
Iyi foto uhereye ibumoso igaragaza Nyirakabuga, Kanjogera (uzwi kandi nka Nyirayuhi IV Kanjogera, yari nyina wa Musinga) Kagesha, Umwami Yuhi V Musinga, Murebwayire na Kankazi (uzwi nka Kankazi Nyiramavugo, yari umwe mu bagore ba Musinga, akaba na nyina wa Mutara III Rudahigwa, wamusimbuye ku ngoma).
Iyi foto yafashwe ahagana mu mwaka w’1917, ifatwa hagamijwe kwandika no kubungabunga amateka y'ubutegetsi bw'u Rwanda rwo hambere.
Amakuru yayo yakuwe mu gitabo cya Alison Des Forges cyitwa ‘Defeat Is the Only Bad News: Rwanda under Musinga, 1896–1931’, cyasohowe na University of Wisconsin Press mu 2011.
Dr. Diane NGENDO KARUSISI Ni Muntu Ki?
Dusubire mu myaka 19 ishize, ubwo yari afite imyaka 32 y'amavuko. Tariki 28 Ukuboza 2007, yari mu bagore 7 bambere bahize abandi muri 300 bahataniraga ibihembo bya "Imbuto Foundation's CYRWA(Celebrating Young Rwandan Achievers) Awards".
Iki gihe Dr. Diane yari Umuyobozi w’umuryango w’urubyiruko rw’Abanyarwanda babaga mu Busuwisi. Ikindi nuko muri iki gihe, Major General Ruki KARUSISI wari ku ipeti rya "Lieutenant" yari mu Republican Guard agenda na H.E. Paul KAGAME nk'umurinzi we wa hafi, yanagaragaye muri ibyo birori amurinze.
Muri ibi birori amazina yandi azwi y'abagore bari barakoze ibikorwa by'indashyikirwa bihigika abandi, harimo Mrs. Ines MPAMBARA na Mrs. Stéphanie SIMBI NYOMBAYIRE.
Ifoto ibanza yafashwe mu w'2008, nyuma y'umwaka umwe ahawe igihembo cy' "Imbuto Foundation"yari imaze umwaka 1 ivutse ivuye mucyahoze ari PACFA. Muri ibi birori yari yatumiwe nk'umushyitsi watwaye ibihembo bya 2007.
Nonese ni ibiki bidasanzwe wamenya kuri Dr. Diane(Imirimo n'amashuri)?
SOMA IBIKURIKIRA👇🏽
•2008(Imyaka 33) •2017(Imyaka 42)