... ukabije no kuva amaraso harimo na Marburg, guteza imbere isuku n’isukura ndetse no gukoresha neza ibikoresho byifashishwa mu rwego rw’isuku n’isukura.
Kugeza ubu nta murwayi wa Ebola uragaragara mu Rwanda, ariko ni ngombwa gukomeza ingamba z’ubwirinzi.
Inzego zose ziriteguye, haba ku mipaka, ku mavuriro ndetse no kugeza ku bajyanama b’ubuzima - Min @YvanButera
---------
There is no ebola case in Rwanda. Preventive measures have been established and the sector is well prepared for response - Min. @YvanButera
Kuri uyu wa 24/5/2026, mu bitaro by'Intara bya Ruhango habaye igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 32 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko abakoraga mu bigo Nderabuzima bya Kinazi na Mukoma, abari baharwariye n’abarwaza bazize Jenoside yakorewe Abatutsi. (1/5)
Nyuma y'ikiganiro,Umuyobozi w’Ibitaro, @tuyiemim, yibukije ko u Rwanda rwashyizeho ingamba zihamye zo kubungabunga ubuzima mu Rwanda, bityo buri wese akaba agomba guhora yiteguye gukumira hakiri kare no guhangana n’icyorezo cyose mu gihe cyaba kigaragaye aho ariho hose mu Gihugu.
Uyu munsi,abakozi ba @RuhangoPH bahuguwe ku guhangana na #Ebola na Marburg. Ni mu kiganiro bahawe n’Umuyobozi w’Ishami ry'abaganga,Dr Sibomana Charles,hagamijwe kubongerera ubumenyi kuri izo ndwara,mu rwego rwo kwirinda no gukumira ko zakwirakwira mu gihe haba habonetse uwanduye.
Mu guhora biteguye guhangana n’indwara z’ibyorezo no gukumira ikwirakwira ryazo,uyu munsi abakozi ba @RuhangoPH bakoze umwitozo wo kwita ku banduye ibyorezo biri mu bihangayikishije isi,nka Ebola. Ni umwitozo wo kwiyibutsa uko abanduye bitabwaho,hanirindwa ko bakwanduza abandi.
Uyu munsi, mu Mirenge igize @RuhangoDistrict hatangiye icyumweru cyahariwe ubuzima bw’umubyeyi n'umwana. Gutangiza iki cyumweru ku rwego rw’Akarere byabereye mu rugo mbonezamikurire y’abana bato (ECD) ruri i Muyange mu Kagali ka Rwoga, Umurenge wa Ruhango, muri zone...(1/6))
mu rwego rwo kwirinda indwara zizahaza ubuzima,by’umwihariko gukumira indwara zandura zinyuze mu nzira zitandukanye.Igikorwa cyo gutangiza iki cyumweru kitabiriwe n’abayobozi mu nzego z’ibanze kuva ku Karere kugeza ku Mudugudu, abahagarariye urwego rw’ubuzima, abajyanama...(5/6)