Muri aka kanya, mu Ntara zose n’Umujyi wa Kigali, harimo kubera Amarushanwa yo ku rwego rw’Intara yo Gusoma ibitabo bitoza abana b’u Rwanda indangagaciro.@Rwanda_Edu@PrimatureRwanda@pamrwanda
AMARUSHANWA YO KU RWEGO RW’INTARA N’UMUJYI WA KIGALI YO GUSOMA IBITABO BITOZA INDANGAGACIRO
Uyu munsi, mu Ntara zose zigize Igihugu, muri iki gitondo abana b’u Rwanda bazindukiye mu marushanwa yo Gusoma ibitabo bibatoza indangagaciro.@Rwanda_Edu@PrimatureRwanda@pamrwanda
Tuributsa ko aya Marushanwa yahereye ku rwego rw’Ishuri, agakomeza ku murenge abatsinze ku rwego rw’Umurenge nibo bahatana ku rwego rw’Akarere. Abatsinda ku rwego rw’Akarere nibo bazajya guhatana ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatanu.@Rwanda_Edu@pamrwanda
Uyu munsi, mu turere tugize Intara zitandukanye n’Umujyi wa Kigali, hateganyijwe Amarushanwa yo Gusoma no kwandika ibitabo mu bana b’u Rwanda.(Primary-Secondary &TVET)
Ni Amarushanwa agamije kubatoza indangagaciro mu iterambere ry’uburezi bufite ireme. @Rwanda_Edu@pamrwanda
Abanyeshuri ba NDEGO COMMUNITY SCHOOL babukereye mu marushanwa yo Gusoma ibitabo bitoza abana b’u Rwanda indangagaciro mu iterambere ry’uburezi bufite ireme.
Abanyeshuri bari mu ngamba mu marushanwa yo Gusoma ibitabo bibatoza indangagaciro mu iterambere ry’uburezi bufite ireme.Uyu ni Umunyeshuri wa Noble School -KAYONZA.
AMARUSHANWA YO GUSOMA IBITABO BITOZA INDANGAGACIRO ABANYESHURI BO MU MASHURI ABANZA, AYISUMBUYE NA TVET YO MU RWANDA
Uyu munsi ku wa kane tariki ya 7 Gicurasi 2026, mu mashuri yose yo mu Rwanda haratangira Amarushanwa yo Gusoma ibitabo bitoza abana b’u Rwanda indangagaciro.
AMARUSHANWA YO GUSOMA NO KWANDIKA IBITABO BITOZA ABANA BATO INDANGAGACIRO P.3-S.6
Ku wa Kane tariki ya 7 Gicurasi 2026 hazatangizwa amarushanwa yo Gusoma no kwandika ibitabo azabera mu mashuri atandukanye haba Abanza, Ayisumbuye na TVET yo mu Rwanda @Rwanda_Edu
MURI AKA KANYA
Muri Kaminuza zitandukanye mu Rwanda, abanyeshuri bazindukiye mu bizamini bijyanye n’amarushanwa yo Gusoma no Kwandika ibitabo.
Ni amarushanwa yo kunshuro ya 4 yateguwe n’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda @pamrwanda@RwandaLabour@Rwanda_Edu
Ibitabo bitoza Indangagaciro abana b’u Rwanda bigomba kuba ku Isonga mu iterambere ry’uburezi. Chairman aganiriza Abayobozi b’Amashuri yo mu Karere ka MUSANZE.
HAPPENING NOW
HATEGEKIMANA Richard , Chairman w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda akaba na Perezida wa RWABIA/PSF, arimo kuganiriza abayoboye amashuri yo mu Karere ka Musanze. Ni ibiganiro byibanze ku kamaro k’ibitabo bitoza indangagaciro abana b’u Rwanda. Ikiganiro cyagenze neza.