The official X (Twitter) account of #Rwanda National Youth Council. Youth participation in socio-economic transformation to a peaceful and prosperous society
🛑LIVE: Kurikira ikiganiro kiri gutangwa ku miterere y'ubucuruzi mu Rwanda; kiri guhabwa ba rwiyemezamirimo b'urubyiruko n'abahanzi bitabiriye amahugurwa ya #YouthConnekt na #ArtsConnekt Awards 2026, Nkumba, @BureraDistrict.
📌Link: https://t.co/mdUe9VZPch
Kuri iki Cyumweru, ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko, n’abahanzi 270 bakomeje ku rwego rw’Igihugu mu marushanwa ya #ArtsConnekt na #YouthConnekt Awards 2026, bamaze kugera mu kigo cy’Ubutore cya Nkumba mu karere ka Burera aho bagiye kumara iminsi 6 bahugurwa ku buryo bwo kunoza no kwagura imishinga yabo.
🎥: Ibitekerezo by’Urubyiruko ku bibazo bitandukanye ku buzima bw’imyororokere.
Menya byinshi ku buzima bw’imyororokere, wipimishe kandi wirinde. Ibisubizo bitangirira kuri wowe.
#SoberGen na #RBAHafiYawe mu Murenge wa Ruhuha, @BugeseraDistr.
Kuri iki gicamunsi muri gahunda ya #SoberGen na #RBAHafiYawe mu Murenge wa Ruhuha, Umunyamabanga Uhoraho Parfait Ishungure, Umuyobozi wa @BugeseraDistr, @MutabaziRich, Cleophas Barore, Umuyobozi wa @rbarwanda , n’Umuhuzabikorwa wa @bugeserayouth; bitabiriye ikiganiro #DusangireIjambo cyagarutse ku ishusho y’aka Karere n’ingamba zafashwe mu kurwanya ibiyobyabwenge mu Rubyiruko.
Uyu munsi, #SoberGen hamwe na #RBAHafiYawe turi mu Murenge wa Ruhuha, Akarere ka Bugesera.
#Ingazi Youth Ambassadors basobanuriye Urubyiruko imikoreshereze n'amahirwe aboneka ku rubuga https://t.co/tPNJSBuCRt.
Dr. SEBAJURI Jean Marie Vianney yatanze ikiganiro kibanze ku buzima bw'imyororokere, inda ziterwa abangavu n'uburyo bwo kwirinda Virusi itera SIDA.
Amashusho: https://t.co/jrDdmodK8d
🛑 A conversation on Rwanda’s next generation
In a recent interview with Darrell Kofkin, Rwanda Lead and Senior Lecturer in Entrepreneurship at the University of Westminster, MoS @XandrineUmutoni reflected on Rwanda’s youth, culture and creative future.
At the heart of the conversation was a simple conviction: young people should have the space to dream; and the skills, confidence and opportunities to turn those dreams into reality.
From entrepreneurship and job creation to arts, culture and the creative economy; MoS highlighted the importance of equipping young Rwandans not only to participate in Rwanda’s development, but to shape it; while taking Rwanda’s stories, identity and creativity to the world.
📰 Read the full article in The New Times via: https://t.co/4udIYXg7QY
Min. @jnabdallah yongeyeho ati "Rubyiruko, impano mufite mu buhanzi ni imbaraga zikomeye. Muziteze imbere, muzihindure amahirwe yo kwihangira imirimo no guteza imbere imibereho yanyu. Mwirinde ibisindisha, mwibande ku nzozi zanyu. Ubuhanzi bushobora kuba umwuga wanyu.
Mu mirenge yose igize @NyanzaDistrict hari gukorwa Umuganda wihariye w’Urubyiruko aho ku rwego rw’Akarere, wabereye mu Murenge wa @SectorMuyira, Akagari ka Nyundo. Uri kwibanda ku kubakira no gusanira Abatishoboye, gusibura imirwanyasuri n'ibindi. @RwandaYouthArts#SoberGen