The Official Twitter Handle of the Ministry of Gender & Family Promotion | Minisiteri y'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango - #Rwanda
Toll free: 9059
Minisitiri @U_Consolee yagaragaje ko buri mwana usambanyijwe ari ubuzima buhungabanyijwe, ari icyizere gikomerekejwe, ari inzozi n’ejo hazaza bishyizwe mu kaga, avuga ko bihangayikishije Igihugu kuko bitera abangavu ihungabana, guta amashuri no gutangira kurera bakiri abana.
Mu nama MIGEPROF yagiranye n'abafatanyabikorwa ku kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, @TI_Rwanda yagaragaje ibyavuye mu bushakashatsi yakoze kuri ruswa ishingiye ku gitsina, igaragaza ko rigaragara mu nzego zitandukanye, isaba inzego zose kurikumira no kurirwanya.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Umubyeyi Marie Médiatrice, yavuze ko Abagore bitabiriye ku rwego rwo hejuru kujya mu myanya y'ubuyobozi mu nzego z'ibanze agaragaza ko bamaze gusobanukirwa ko badakwiye kuba ba mutima w'urugo gusa ahubwo bagomba no kujya mu myanya ifata ibyemezo kuko byagaragaye ko bafite ubushobozi bwo gushakira ibibazo bihari ibisubizo.
Nyuma ya Siporo Rusange yo kuri iki Cyumweru, tariki ya 22 Ugushyingo 2026, mu Karere ka Huye, abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF, Aline Umutoni, n’Umuyobozi wa RIB mu Karere ka Huye, basabye abayitabiriye kugira uruhare mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, no kubaka umuryango utekanye kuri bose.
Abitabiriye iyi Siporo Rusange banabonye umwanya wo gusuzuma uko ubuzima bwabo buhagaze, bapima ibiro byabo ndetse bahabwa inama ku buryo bwo kwita ku buzima bwabo no kuburinda.
This week, UN Women Rep. @MNizigama & @RwandaGender Minister Hon. @U_Consolee co-chaired the National Gender & Family Cluster Meeting.
At the #NST2 midpoint, partners took stock of #GenderEquality targets, charting a way forward to jointly bridge gaps & accelerate progress.
Minister @U_Consolee received a delegation from the BB Energy Foundation, led by its Board Chair, Péri Bassatne.
Discussions focused on strengthening partnerships and exploring opportunities for collaboration in advancing gender equality, women’s empowerment,and child protection.
Minisitiri @U_Consolee yasabye abaturage ba @Kamonyi n’abandi bazakoresha iyi Ngoro kuyibyaza umusaruro no kugira uruhare mu bikorwa byayo. Agaciro kayo kakazagaragarira mu mpinduka izazana mu buzima bwabo no mu miryango izafasha gukira ibikomere, no kwiteza imbere.