We monitor the respect of #GenderEquality and International Gender Commitments & combat #GBV in Public and Private institutions, civil CSOs, & FBOs in Rwanda.
🚨AKA KANYA🚨
Ikaze mu Kiganiro #DusangireIjambo, kiri kubera mu Murenge wa Gitoki ho mu Karere ka Gatsibo, aho gahunda n'ibiganiro bya Radio Rwanda byimuriwe binyuze muri #RBAHafiYawe, yashyiriweho kwegera abaturage.
Ni ikiganiro kandi mushobora gukurikira munyuze kuri YouTube Channel ya Radio Rwanda. #RBAAmakuru
▶️ https://t.co/TogzKWv9Ln
📸: @bahizi_imela
Minisitiri @U_Consolee yaganiriye n'abanyeshuri ba GS Kiziguro na Kiziguro Senior Secondary School @GatsiboDistrict ku ruhare rwabo mu kurwanya icyaha cyo gusambanya abana.
Yabaganirije ku buzima bw'imyororokere, abasaba kwirinda ibishuko no kwamagana abasambanya abana.
“Wa mwana wasambanyijwe uko yaba ameze kose, uko yambaye kose, uko asa kose nitumugeze kuri Isange ntacyo tumuhinduyeho.”
Mu butumwa yatanze muri Gahunda ya #RBAHafiYawe, Umuyobozi w’Ishami Rishinzwe Gukumira Ibyaha n’Ubushakashatsi mu Rwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Ntirenganya Jean Claude, yasabye ababyeyi gusigasira ibimenyetso ku mwana wasambanyijwe kuko ari byo bituma ahabwa ubutabera buboneye. #RBAHafiYawe #RBAAmakuru
“Dusubire mu nshingano.”
Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Nyagatare, Kakooza Henry, yasabye abaturage bitabiriye Gahunda ya #RBAHafiYawe gushyira imbaraga mu burere buhabwa abana, kuko biri mu bishobora kubarinda ihohoterwa. #RBAHafiYawe#RBAAmakuru
📸AMAFOTO📸
Ikiganiro #DusangireIjambo ni cyo cyashyize akadomo kuri Gahunda ya #RBAHafiyawe, yabereye mu Murenge wa Rukomo mu Karere ka Nyagatare.
Binyuze muri iki kiganiro abayobozi mu nzego zitandukanye basabye abaturage kurushaho kwita ku burere baha abana babo no kubaka umuryango utekanye.
#RBAHafiyawe ni gahunda yashyiriweho gufasha abaturage gusabana n’abanyamakuru ba Radio Rwanda binyuze mu gukurikira ibiganiro babagezaho imbonankubone ndetse no kugeza ibibazo n’ibyifuzo byabo ku bayobozi. #RBAAmakuru
📸: @bahizi_imela