Intore zo mu Murenge wa Sake:Urubyiruko,Abarezi,ba mutwarasibo,Abikorera,Abanyamadini n'amatorero bari kumwe na Es Sector twasuye umurindi w'intwali n'umupaka wa Gatuna tuhigira amateka yaranze kubohora i Gihugu cyacu,Dushimira cyane Umukuru w'iGihugu cyacu watumye tugira ubuzima
Intore zo mu murenge wa Sake :Urubyiruko,Abikorera,Abarezi,ba mutwarasibo,Abayobozi b'imidugudu,Abanyamadini n'amatorero bari kumwe na Es Sector twasuye Umurindi w'Intwali n'umupaka wa Gatuna murwego rwo kurushaho kumenya amateka yaranze kubohora i Gihugu cyacu tukagira ubuzima
None kuwa 05.12.2024 Es Sector Sake Bwana Ndaruhutse Jean de Dieu yayoboye inama y'inshuti z'umuryango zo mu Murenge wa Sake, aho biyemeje gukora uko bashoboye Imibereho Myiza y'abaturage ikarushaho kuba myiza,bahinga uturima tw'ibikoni,Barwanya imirire mibi n'igwingira ry'abana.
None kuwa 05.12.2024 Es Sector Sake Ndaruhutse Jde Dieu ari kumwe na Dasso Coordinator,Agronome basuye Abahinzi bo mukagari ka Rukoma,Umudugudu,Nyakariba bahinga igihingwa cy'Urusenda muburyo bwa Kijyambere aho bafite intego yo kuruhinga bakiteza imbere kuko rufite akamaro.
Uyumunsi kuwa 27.04.2024 hirya no hino mutugari tugize Umurenge wa Sake hakozwe umuganda rusange usoza ukwezi kwa Mata 2024 k'urwego rw'Umurenge wabereye mu Kagari ka Gafunzo umudugudu wa Cyanika ahakorwaga ikiraro gihuza Abaturage ba Sake na Jarama.
Uyumunsi umuganda rusange usoza ukwezi kwa mata 2024 mu Murenge wa Sake wibanze kubikorwa by'isuku, kubakira abatishoboye,Guharura icyatsi kumihanda,gusiba ibinogo...
Uyumunsi kuwa 29.04.2024 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sake Bwana Ndaruhutse Jean de Dieu yayoboye inama y'ameza y'Imihigo barebera hamwe uko imihigo ihagaze no gufata ingamba kuyikiri inyuma, Gusura ibikorwa biri kuri field,Kwihutisha igikorwa Cyo gutanga Musa..
Uyumunsi kuwa 23.04.2024 Es Sector Sake ari kumwe n'Inzego z'Umutekano bagiranye ikiganiro n'Abaturage batuye mu mudugudu wa Irebero n'isangano bo mu kagari ka Rukoma baganira k'umutekano waho batuye, kwesa imihigo, isuku n'isukura,...
Uyumunsi kuwa 20.03.2024 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sake Bwana Ndaruhutse Jean de Dieu ari kumwe na GG,Dasso Coordinator bagiranye ikiganiro n'Abaturage bo mumudugudu w'Isovu mukagari ka Gafunzo biyemeza ko bagomba kwesa imihigo. Bagatangira Musa kugihe.
Mu murenge wa Sake hari kubera igiterane Mpuzamatorero cyitabiriwe n'Abaturage baturutse mumirenge itandukanye kiyobowe na Ev.Dr Dana Morey, kumunsi wa gatatu umushyitsi mukuru yari Umuyobozi w'akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu Bwana Mapambano Nyiridandi Cyriaque.
None kuwa 29.02.2024
Es Sector ari kumwe n'inzego z'umutekano bagiranye inama n'Abayobozi mubyiciro bitandukanye baganira ku iterambere ry'Umuturage, Umutekano no gutangira amakuru kugihe
None kuwa 14.02.2024 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sake Bwana Ndaruhutse Jean de Dieu ari kumwe n'Inzego z'Umutekano bagiranye inama n'Abaturage bo mukagari ka Nkanga, Umudugudu wa Mizibiri, basura abahinzi babashishikariza kuzigama,Kwishyura Musa 24-25, isuku
Uyumunsi kuwa 13.02.2024 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sake Bwana Ndaruhutse Jean de Dieu ari kumwe n'Inzego z'Umutekano bagiranye inama n'Abakozi b'umurenge n'utugari baganira ku iterambere ry'Umuturage no guharanira kwesa imihigo yahizwe.
None kuwa 11.02.2024 Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'umurenge wa Sake Bwana Ndaruhutse Jean de Dieu yagiranye ikiganiro n'Abaturage bo mumidugudu ya Kabare-Kibonde na cyanika-Gafunzo, biyemeza:Kugira isuku, Kwishyura Musa,Kudasesagura imyaka yeza,Kwizigamira muri Ejo heza..