Wa Musore waranguye Matheus House agiye gushyira ku isoko Robot izakoreshwa nk’imfashanyigisho mu burezi
Tajyire Group, Ikigo cy’Ubucuruzi kibanda ku ikoranabuhanga, gifite isoko ririmo abarenga 1500 mu nzu yitwa Matheus mu Mujyi wa Kigali, agiye gushyira ku isoko robot izakora nk’imfashanyigisho mu mashuri abanza, ayisumbuye ndetse n’amakuru mu kwitabira ikoranabuhanga riyoboye ubukungu bw’isi muri iki gihe, digital economy.
Iyi robot yakozwe na Tajyire, ifite akabyiniriro, ikaba yitwa Tahjyire robotic kit for learners, mu Kinyarwanda ugenekereje ikaba ari robot yifashishwa mu kwiga ibijyanye no kuvumbura udushya dushingiye ku ikoranabuhanga.
Iyi mfashanyigisho izakoreshwa cyane cyane ku banyeshuri bo mu gice cya Kabiri cy’amashuri abanza, n’abo mu mashuri yisumbuye, ariko ikaba ishobora kuzongererwa ubushobozi kugira ngo ibe yanakoreshwa n’abo muri Kaminuza.
https://t.co/d3F4XBNft9
Indwara ya H Pyroli iravurwa igakira, ariko iyo utinze kwivuza ivamo kanseri yo mu gifu
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarura rya Kanseri mu Rwanda, igaragaza ko hagati ya 2007 na 2023, hagaragaye abarwayi 1.901 ba kanseri y’igifu mu bagabo. Inzobere mu bijyanye n’ubuzima, zivuga ko iyi Kanseri isobanurwa nk’ikibyimba kigaragara kiza mu gifu, ariko kikaba atari ikibyimba gisanzwe gishobora kuvurishwa imiti isanzwe kugira ngo kivemo.
Iyo kidakurikiranywe ngo kivurwe neza, kiragumya kigakura ku buryo budahagarara, kigafata ibindi bice by’umubiri by’umwihariko ahegereye igifu nk’umwijima, bikaba byagera no mu bihaha no mu mugongo.
https://t.co/jAcerc03NB
Imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rigiye kongera kuba ku nshuro ya 19, guhera ku itariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2026 ku Mulindi, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.
Iri murikabikorwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Twihutishe ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibisubizo n’ubufatanye.”
Iyi nsanganyamatsiko igamije gushishikariza abahinzi n’aborozi gukoresha uburyo bushya bugezweho, kongera umusaruro, no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.
Iri murikabikorwa ngarukamwaka ritegurwa na MINAGRI, rikaba rigamije kongerera abaturage ubumenyi ku ikoranabuhanga n'imbuto byongera umusaruro.
Kandi ubu wasanga uzavuga ko wabuze uko ukurikirana Igikombe cy’Isi cya FIFA 2026!!?
📻 Kurikira imikino yose kuri KT Radio aho waba uri hose ndetse no kuri YouTube ya Kigali Today.
Ntuzacikwe na buri mukino, buri gitego na buri mwanya w’ingenzi muri iyi mikino y'Igikombe cy'Isi hamwe na KT RADIO.
Mu Rwanda, amazi yo kunywa yose aratekwa, uretse ay’isoko ya Rwakibirizi mu Bugesera ‘bakesha Umwami Ruganzu’
Twese twakuze mwarimu atubwira ko amazi yo kunywa agomba gutekwa, akabira kugera kuri dogere ijana, nuko tukayahoza tukabona kuyanywa. Ni yo mpamvu mu ngo zacu haba isafuriya ihora ikubye neza, yererana batekamo amazi, badashobora gutekamo ibishyimbo, ibirayi n’amashaza, cyangwa ibindi byo kurya ibyo ari byo byose.
Mu Bugesera, amazi y’isoko ya Rwakibirizi muri Nyamata, yo ntabwo ari uko bigenda; iyi soko itanga amazi abaturage bavoma, bakayanywa, bakayagurisha, ndetse bakanayakoresha mu bigo bimwe na bimwe nk’amazi meza yo kunywa.
Ayo mazi bahaye akabyiniriro ka Rwaki, arimo iki? Abaturage bamwe na bamwe barayavoma bakayagemura mu mujyi wa Nyamata, maze abacuruzi bakayasukira umukiriya akanywa, akishyura.
https://t.co/5qfp9ZMg8m
Amerika irishakira Obama
Ubushakashatsi bushya bwakozwe na CNN ku bufatanye na SSRS bwagaragaje ko Barack Obama, , wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agifitiwe icyizere n’abaturage ba Amerika kurusha abamusimbuye ku buyobozi bw’Igihugu.
Nk’uko ibyavuye muri ubu bushakashatsi bibigaragaza, Obama afitiwe icyizere n’abagera ba Amerika ku kigero cya 57%, umubare uri hejuru cyane ugereranyije n’abagiye bamusimbura ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu.
Ku rundi ruhande, Perezida Donald Trump we afitiwe icyizere n’abagera kuri 34% gusa, mu gihe Joe Biden afitiwe icyizere cya 30%, ikigero kiri hasi.
Abasesenguzi bavuga ko ibi byerekana uburyo Obama akomeje gufatwa nk’umuyobozi wagize uruhare rukomeye mu guhuza Abanyamerika no kuyobora igihugu mu bihe bitandukanye by’ingenzi
https://t.co/c9AohuC6IU
U Rwanda rwihariye 20% by’amabuye y’agaciro ya Tungsten akoreshwa muri Amerika
Sosiyete icukura amabuye y’agaciro ya Trinity Metals ikorera mu Rwanda yatangaje ko umusaruro wa Tungsten uva mu kirombe cya Nyakabingo ugeze ku rwego rwo gutanga hafi 20% bya tungsten y’ibanze ikoreshwa buri kwezi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
https://t.co/wPoMRuzWZz