🚨 AMAKURU: Indege ya Austrian Airlines yaguye byihutirwa muri Bulgaria kubera ubwoba bw’igisasu
Indege ya sosiyete ya Austrian Airlines, yari ivuye i Tel Aviv muri Israel yerekeza i Vienna muri Austria, yahatiwe guhindura icyerekezo igwa byihutirwa i Sofia muri Bulgaria, nyuma y’uko hatangajwe amakuru y’iterabwoba ry’igisasu cyashoboraga kuba kiri muri iyo ndege.
Ibi byabaye ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 18 Ukwakira 2026. Iyo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A320 yari itwaye abagenzi 51 n’abakozi batandatu.
Nyuma yo kubona ayo makuru, abapilote bafashe icyemezo cyo kuyerekeza ku kibuga cy’indege cya Sofia, aho yageze amahoro. Indege z’intambara zo mu ngabo zirwanira mu kirere za Bulgaria na zo zayiherekeje kugeza igeze ku kibuga cy’indege.
Nyuma yo kugwa, abagenzi n’abakozi bavuye mu ndege kugira ngo inzego z’umutekano zigenzure niba koko hari igisasu cyangwa ikindi kintu giteje akaga.
Sosiyete ya Austrian Airlines yatangaje ko nyuma y’igenzura ry’indege, abagenzi n’abakozi, nta kintu giteje akaga cyabonetse. Abagenzi bongeye gufata urugendo berekeza i Vienna nyuma y’uko igenzura rirangiye.
Inzego zibishinzwe zakomeje gukurikirana ibyabaye kugira ngo hamenyekane inkomoko y’ayo makuru y’iterabwoba ry’igisasu.
#tv5news #tv5 #tv5trendz #tv5rwanda #AustriaAirline
📸 Amafoto 📸
Igitutu cyiyongereye kuri Haringingo: Yaba ari we pfundo ry’umusaruro mubi wa Rayon Sports?
Imikino irindwi nta ntsinzi, imikinire itanyura benshi n’amahitamo y’abakinnyi akomeje kwibazwaho, ni bimwe mu byashyize Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis Christian, ku gitutu gikomeye mu gihe umwaka w’imikino wa 2026/27 ugitangira ndetse gusezererwa na Black Bulls bishobora gushyira akadomo ku kazi ke.
Rayon Sports yatangiye uyu mwaka w’imikino itanga icyizere, by’umwihariko ubwo yegukanaga CECAFA Kagame Cup 2026 itsinze imikino yayo yose, ariko kuva icyo gihe ibintu byarahindutse
Inkuru yose Komereza aha https://t.co/r3p916qAMF
Ivomo: @IGIHE
#tv5news #tv5sports #tv5trendz #tv5rwanda
🚨 AMAKURU: Mugisha Gilbert yahakanye amakuru avuga ko yatandukanye n’umugore we
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, Mugisha Gilbert, yahakanye amakuru yavugaga ko yatandukanye n’umugore we, Mpinganzima, nyuma yo gukuraho amafoto y’ubukwe bwabo ku mbuga nkoranyambaga.
Mugisha Gilbert yasobanuye ko nta kibazo cyabatandukanya gihari, avuga ko gukuraho ayo mafoto ari impamvu ze bwite, kandi ko we n’umugore we bakomeje kubana mu rukundo.
#tv5news #tv5 #tv5rwanda #tv5trendz #Mugisha #Gilbert
🚨AMAKURU
==========
RDC: Patrick Muyaya yanenze Joseph Kabila ku cyemezo cyo gufata intwaro
Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Patrick Muyaya, yanenze icyemezo cy’uwahoze ayobora iki gihugu, Joseph Kabila, cyo kwitabaza intwaro mu rugamba rwa politiki.
Ibi yabivuze nyuma y’amakuru avuga ko umutwe wa AFC-M23 wahindutse Front pour la Refondation de la Nation (FRN), iyobowe na Joseph Kabila.
Muyaya yavuze ko gufata intwaro kwa Kabila ari icyemezo gishobora gushyira ubuzima bw’Abanye-Congo mu kaga. Yashimangiye ko abona ko uyu wahoze ari Perezida agamije guhirika ubutegetsi buriho, mu buryo avuga ko bunyuranyije n’Itegeko Nshinga ry’iki gihugu.
#tv5news #tv5trendz #tv5rwanda #PatrickMuyaya #RDC
AMAKURU MASHYA
===============
ACP B. Rutikanga, Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yibukije abakunzi b’umupira w’amaguru ko amarushanwa atagomba kuba intandaro y’amakimbirane, ahubwo akwiye kurangwa n’ubwubahane n’umutekano.
Yabigarutseho nyuma y’uko Kembo na Olomide banganyije(APR FC na Rayon Sports zatsinzwe mumikino ibanza ya CAF), ashimangira ko ibyishimo by’umupira bitagomba kurenga imbibi z’imyitwarire myiza.
Yasabye abakunzi b’umupira kwirinda ibiyobyabwenge, kubahiriza amategeko yo mumuhanda no kwibuka ko mu muhanda atari mu kibuga.
@RNPSpokesperson
#tv5news #tv5trendz #tv5rwanda #TurindaneTugereyoAmahorо
AMAKURU MASHYA
======
Byemejwe ko Sgt Robert yishwe
Robert Kabera wahoze ari umusirikare ufite ipeti rya Sergeant Major, akaba n’umuririmbyi wari uzwi cyane mu itsinda ry’umuziki ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yiciwe muri Uganda, aho yari amaze igihe aba nk’impunzi nk'uko byemejwe n’umugore we, Jeanne D’arc Rwigema Uwizeye ndetse n’umwe mu nshuti ze
Umugore we yabwiye BBC ko akeka ko Robert Kabera yishwe ku wa Gatandatu tariki 17 Ukwakira 2026 bikozwe n’abantu bamusanze aho yari ari kubaka inzu ahitwa Kammengo nko mu birometero 45 mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’umurwa mukuru wa Uganda, Kampala.
Amashusho ya videwo BBC Gahuzamiryango yahawe agaragaza umurambo w’umuntu waciwe umutwe, bivugwa ko ari uwa Sergeant Robert, hamwe n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima bambaye imyambaro y’akazi irimo amabendera ya Uganda, ndetse n’abapolisi bambaye imyenda y’akazi ya Polisi ya Uganda.
Soma inkuru yose hano https://t.co/MyPTasx2x7
Ivomo: @bwizanews
#tv5news #tv5sports #tv5rwanda #SgtRobert #Kampala #Uganda