Mu ijambo ry’umunsi wo Kwibohora, Perezida Paul Kagame yatangaje ko nubwo u Rwanda rumaze gutera intambwe ikomeye nyuma y’urugamba rwo kwibohora, mu karere hakigaragara ibitekerezo bibi bishobora kuruhungabanyiriza umutekano.
Yagize ati “Twabonye byinshi kandi twarababaye bihagije ku buryo tudashobora na rimwe gufata ibi bitekerezo nk’ikintu cyoroshye. Umutekano n’imiyoborere myiza ni umusingi w’ibyo twagezeho byose. Umutekano ujyanye no kubaho kwacu ntabwo tuwushakira gushimwa n’ab’ahandi. Tudafite umutekano nta kindi cyashoboka. Ni yo mpamvu dukomeje kuba maso kandi tugahagarara ku byo twemera.”