Umuhanzi Bruce Melodie (@BruceMelodie) yashishikarije urubyiruko kuzitabira amatora y’inzego z’ibanze ateganyijwe ku wa 24 Ukwakira 2026.
Yagize ati “Gahunda za Leta ziratureba nk’urubyiruko. Uko tugenda dukura ni ko dusanga aho ba bandi bari bari ari twe turi kuhisanga. Ndashishikariza urubyiruko kwitabira amatora, umuganda, n’izindi gahunda dutekereza ko ari iz’abantu bakuru.” #UmunotaNews #MeetThePresident
"APR FC yagerageje ibyashobokaga byose ariko ntibyakunze."
Umunyamakuru w'imikino kuri Radio Rwanda, Kwizigira Jean Claude yavuze ko APR FC nta ko itagize mu mukino yatsinzwemo na Zamalek SC igitego 1-0.
Mu busesenguzi bwe yavuze uko Zamalek SC yabashije gukura intsinzi i Kigali.
Reba Video: https://t.co/JxrkeQ5FTG
🎥 @IMauricious
Urwego rutegura Shampiyona y'u Rwanda mu Bagabo, Rwanda Premier League rwinjiye mu bufatanye n’Uruganda rwa Inyange Industries, bugamije guteza imbere BK Pro League.
Mu mwaka w’imikino wa 2026-2027, Inyange Industries izagenera amakipe ya BK Pro League yose amakarito 9180 y’amazi n’amakarito 1536 y’imitobe [juice].
Muri ubu bufatanye bw’umwaka umwe w'imikino ariko ushobora kongerwa, Inyange Industries izajya igira uruhare mu itangwa ry’ibihembo by’umukinnyi wahize abandi ku mukino ‘BK Pro League Man of the Match’.
#UmunotaNews
🔴 Rwanda 0-0 Kenya
Ikipe y'Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi' iri gukina n'iya Kenya umukino wa gicuti muri Stade Amahoro.
Amakipe yombi aracyanganya 0-0 mu minota 10 ya mbere. #UmunotaNews
🚨 Sena ishidikanya ku mibare y’abaturage bafite amashanyarazi mu Rwanda
Komisiyo y’Imari n’Ubukungu mu Inteko Ishinga Anmategeko y’u Rwanda umutwe wa Sena, yagaragaje impungenge ku mibare itangazwa yerekana umubare w’abaturage bagejejweho amashanyarazi mu gihe hari abahawe akomoka ku zuba ariko imirasire itagikora.
Ubwo iyi Komisiyo yagenzuraga aho Leta igeze ikwirakwiza amashanyarazi mu gihugu, yatewe impungenge n’aho basanze hari imirasire yahawe abaturage ariko itagikora ku buryo byatumye bashidikanya ku mibare itangazwa n’inzego igaragaza aho guverinoma igeze ikwirakwiza amashyanyarazi mu baturage.
Abagize iyi komisiyo bavuze ko inzego zibishinzwe zabagaragarije ko mu gihugu abangana na 86.6% bagezweho n’amashyanyarazi harimo n’abafite imirasire ikora n’idakora, hakurwamo abafite imirasire itagikora bakagera kuri 74.4%. Ibyo bagaragaza nk’impungenge ku makuru atangazwa.
▶️ Soma inkuru irambuye: https://t.co/oeboBQT2GD
🚨 AKA KANYA 🚨
Mu Karere ka Huye hari kubera Inama y’Ishoramari yateguwe n’aka Karere ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), mu rwego rwo kugaragaza no kuganira ku mahirwe y’ishoramari akarimo n’uburyo yabyazwa umusaruro.
Iyi nama yahurije hamwe abashoramari n’abikorera bo mu Karere ka Huye n’ab’ahandi, aho barebera hamwe uko amahirwe bafite yakoreshwa mu kwihutisha iterambere ry’Igihugu.
Yitabiriwe kandi n’abayobozi barimo Umuyobozi Mukuru wa RDB, Jean-Guy Afrika, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi n’Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege. #UmunotaNews
Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yifatanyije n'abaturage bo mu Karere ka Gakenke biganjemo urubyiruko, muri Siporo rusange ya "Car Free Day".
Iyi siporo yahujwe n'ubukangurambaga bwo kurwanya ibisindisha n’ibiyobyabwenge cyane cyane mu Rubyiruko "Sober Gen". #UmunotaNews
Kuri iki Cyumweru, kuri Paruwasi ya Saint Famille habereye isengesho ry'urubyiruko ryasabiwemo umugisha by'umwihariko ku bakora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali.
Muri iri sengesho, abamotari n'ibinyabiziga byabo bahawe umugisha wihariye mu kubaragiza Imana mu murimo wabo.
Bahawe ubutumwa bwo gutwara abagenzi bamamaza Ijambo ry'Imana maze na yo ikabaherekeza, ikabarinda impanuka. #UmunotaNews
🎥 AMASHUSHO 🎥
Minisitiri w'Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yataramanye n'urubyiruko rwo mu Karere ka Karongi, nyuma y'Umuganda Wihariye waruhuje.
Minisitiri Dr. Nsanzimana yabyinanye na bo indirimbo "Inshallah" ya The Ben iri mu zikunzwe muri iyi minsi. #UmunotaNews